sangiza abandi

U Rwanda rwijeje abahinzi ko ifumbire izakoreshwa mu Muhindo ihari kandi ihagije

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yatangaje ko abahinzi  badakwiye kugira impungenge ku ifumbire mvaruganda izakoreshwa mu gihembwe cy’ihinga cya 2027 A, (Umuhindo) nubwo hari imbogamizi z’intambara yatumye ibihugu biyohereza mu Rwanda bihura n’imbogamizi.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA, ubwo yasobanuraga uko imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo giteganyijwe gutangira hagati muri Nzeri 2026 iri gukorwa.

Minisitiri Ndabamenye yavuze ko muri iki gihembwe hazakenerwa hafi toni 61,000 z’ifumbire mvaruganda, ariko ashimangira ko hejuru ya 50% y’iyo Leta izakenera yamaze kuboneka.

Ati: “Hejuru ya 50% y’iyo tuzakenera muri iki gihembwe turayifite.”

Yasobanuye ko u Rwanda ruzakoresha toni 25,000 z’ifumbire ikorerwa mu gihugu, mu gihe indi izaturuka hanze, ariko ko n’iyo itumizwa mu mahanga iri gukurikiranwa ku buryo ibibazo by’intambara bitazagira ingaruka ku bahinzi.

Uretse kwishingikiriza ku ifumbire ituruka hanze, u Rwanda rukomeje kongera ubushobozi bwo kuyikorera imbere mu gihugu. 

Yavuze ko hamaze kuboneka amoko ane y’ifumbire akorerwa mu Rwanda, arimo Twihaze na Ongera, akaba yarakozwe hashingiwe ku bushakashatsi n’imiterere y’ubutaka bwo mu gihugu.

MINAGRI yatangaje ko ifumbire mvaruganda izakoreshwa mu gihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo, 40% byayo izaba yarakorewe imbere mu gihugu.

Minisitiri Ndabamenye yavuze ko ifumbire ya Twihaze, irimo calcium ifasha kurwanya ubusharire bw’ubutaka, bityo ikaba yarateguwe ijyanye n’ibikenewe mu butaka bw’u Rwanda.

Mu rwego rwo kongera umusaruro, Leta yanateganyije izindi nyongeramusaruro zirimo toni zirenga 10,000 z’ishwagara ndetse n’imbuto z’indobanure zigera kuri toni 6,000, byose bikazatangwa kuri nkunganire ya Leta.

Mu gihembwe cy’ihinga cya 2027A, nkunganire ya leta ku kiguzi cy’ifumbire mvaruganda izatangwa ku buryo bukurikira: DAP: 46%; UREA: 45%; NPK 17-17-17: 43%, Kynoplus (Coated Urea): 45%; KCL/MOP: 36%; Micro-nutrient Fertilizers na Blends: 18%.

Ku bijyanye n’ibihingwa leta izunganira ku mbuto z’indobanure zituburirwa imbere mu gihugu mu gihembwe cy’ihinga cya 2027A, MINAGRI yavuze ko ari ibigori, soya ndetse n’ingano.

Minisitiri yasabye abahinzi gutangira gutegura imirima hakiri kare kugira ngo igihe cy’imvura n’igihembwe cy’ihinga nikigera, bahite batera nta nkomyi.

Yanakanguriye abahinzi kandi gukoresha ubutaka bwose bwagenewe guhingwa, mu gihe Leta izibanda by’umwihariko kuri site z’Ibyanya Bigega, ziri ku buso bwa hegitari hafi 600,000 mu gihugu hose.

Minisitiri Ndabamenye yavuze ko intego ari ukuzamura umusaruro ukomoka kuri izi site, aho Leta ishaka ko umusaruro uboneka kuri hegitari imwe wiyongera ku buryo bushobora kwikuba hafi inshuro ebyiri.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yatangaje ko ntakibazo cy’ifumbire u Rwanda rufite

Photos:

[fluentform id="3"]