sangiza abandi

Rema yanyeganyeje BK Arena, Minisitiri Nduhungirehe amwita ‘Imana y’Abagereki’

sangiza abandi

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Divine Joshua Ikubor uzwi nka Rema, uri mu bakomeye mu njyana ya  Afrobeats, yatanze ibyishimo bisendereye ku bihumbi by’abakunzi b’umuziki bari muri BK Arena mu gitaramo cyaherekeje umuhango wo Kwita Izina wabaye ku wa Gatanu.

Ni gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Nzeri 2026, aho ibihumbi by’abakunzi ba Rema n’ab’umuziki muri rusange bari babukereye.

Rema yageze ku rubyiniro yakiranwa urugwiro n’ibyishimo by’abafana bari muri BK Arena. Yabaririmbiye indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo; Azaman, Bounce, Holiday, Calm Down, Dumebi, Charm, Fun, Soweto n’izindi aza gusoreza kuri Ozeba. 

Mu banyuzwe n’iki gitaramo harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, wari wacyitabiriye aho yavuze ko Rema yaserutse nk’Imana y’Abagereki ndetse ashimira n’urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi iki  igitaramo.

Nduhungirehe yavuze ko we n’umuhungu we Erwan bari mu bitabiriye iki gitaramo, ashimangira ko BK Arena yari hafi kuzura ndetse ko Rema yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu miririmbire ye.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Rema yakoze igitaramo cy’indashyikirwa.

Yagize ati “ BK Arena yendaga kuzura, uyu muhanzi muto w’Umunya-Nigeria yitwaye neza cyane kurubyiniro yabkoze nk’Imana y’Abagereki”.

Minisitiri Nduhungirehe kandi yashimiye cyane urubyiruko rw’u Rwanda rwitabiriye iki gitaramo ku bwinshi, avuga ko rwafatanyije na Rema kuririmba no kubyina kuva igitaramo gitangiye kugeza gihumuje.

Nduhungirehe kandi yashimiye Polisi y’u Rwanda ku ruhare yagize mu gucunga umutekano, ashimangira ko igitaramo cyagenze neza kandi nta kibazo cy’umutekano cyagaragaye.

Amb. Nduhungirehe yasabye ko umwuka mwiza wagaragajwe n’urubyiruko muri iki gitaramo ukomeza, agira ati: “Reka dukomeze muri uyu mwuka mwiza ”

Iki gitaramo cya Rema cyabaye mu rwego rw’ibikorwa byaherekeje ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 21, byabereye mu Kinigi ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026.

Minisitiri Nduhungirehe ari kumwe na Rema
Amb Nduhungirehe yanyuzwe n’igitaramo cya Rema

Photos:

[fluentform id="3"]