Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Nzeri 2026 nibwo Shampiyona y’u Rwanda y’umwaka w’imikino 2026-2027, BK Pro League, yatangiye, ikazasozwa tariki 30 Gicurasi 2027.
Amakipe 18 niyo azahatana muri Shampiyona harimo amakipe 16 yo mu Rwanda n’amakipe abiri yo muri Sudani azaba ayikina ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Mbere y’uko Shampiyona itangira, Umunota wateguye urutonde rw’abakinnyi 10 bo kwitega muri uyu mwaka, uru rutonde rwakozwe hagendewe ku bitekerezo by’abanyamakuru batandukanye b’imikino babajijwe uko babibona.
Cheick Djibril Ouattara

Outtara ni umunya-Burkina Faso ukina nka rutahizamu mu ikipe ya APR FC ndetse akaba ari kapiteni wayo.
Uretse kuba yarafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda mu myaka ibiri iheruka, ni nawe wayitsindiye ibitego muri Shampiyona muri iyo myaka yombi.
Outtara yageze muri APR FC muri Mutarama 2025 nyuma yo gutandukana na JS Kabylie yo muri Algérie.
N’ubwo yakinnye igice cya kabiri cya Shampiyona ya 2024/25 gusa ntibyamubujije gutsinda ibitego 12 bimugira umukinnyi wa kabiri watsinze ibitego byinshi nyuma ya Umar Abba wari watsinze 13.
Muri Shampiyona ya 2025/26, Outtara yitwaye neza atsinda ibitego 18 bimuhesha igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi.
No mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, Outtara yahembwe nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi muri CECAFA Kagame Cup yatwawe na Rayon Sports n’ubwo rwose APR FC yaviriyemo mu matsinda, yari yatsinze ibitego 3.
Uyu n’umukinnyi wo kwitega muri Shampiyona nka rutahizamu uri mu batsinda cyane kurusha abandi mu Rwanda muri iyi myaka ibiri itambutse.
Iradukunda Eli Tatou

Iradukunda ni umukinnyi ukiri muto ukina yataka izamu aciye mu mpande mu ikipe ya Rayon Sports, yayigezemo muri iyi mpeshyi avuye muri Mukura VS&L.
Iradukunda yigaragarije abantu cyane kuva yagera muri Rayon Sports ku buryo n’ubwo yahageze ari umusimbura ariko byarangiye asigaye abanza mu kibuga.
Uyu ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gutuma Rayon Sports yegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup yaherukaga mu 1998, ndetse yatumye abantu bacika ururondogoro ubwo yatsinda igitego cya koruneri mu mukino wa gicuti ikipe ye yatsinzemo Mathare United yo muri Kenya ibitego 3-0.
Iradukunda Eli Tatou ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bo kwitegwa cyane muri Shampiyona y’uyu mwaka.
Mamadou Traoré

Traoré ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, yayigezemo muri iyi mpeshyi avuye muri Stade Malien y’iwabo muri Mali yari abareye kapiteni.
Uyu mukinnyi yarigaragaje cyane mu mikino APR FC yakinnye by’umwihariko mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup yanatsinzemo ibitego 2.
Traoré ugiye gukina umwaka we wa mbere muri BK Pro League n’umwe mu bakinnyi bitezweho byinshi byo kuzafasha APR FC mu kibuga hagati izaba ishaka gutwara igikombe ku nshuro ya 8 yikurikiranya.
Dande Junior

Dande Junior ni umuzamu w’umunya-Cameroon wageze muri Rayon Sports muri iyi mpeshyi avuye muri Canon Sportif de Yaoundé, yasinyiye iyi kipe nk’umusimbura wa Kwizera Olivier wari wanze kongera amasezerano.
Kuva Dande Junior yagera mu izamu rya Rayon Sports yayikiniye imikino 9, yinjizwa ibitego bibiri (2) gusa, bivuze ko ushyize ku mpuzandengo yinjizwa ibitego 0.2 kuri buri mukino.
Dande yanahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza wa CECAFA Kagame Cup nyuma yo kwinjizwa ibitego bibiri (2) mu mikino 5.
Uburyo Dande Junior amaze kwitwara mu mikino yakiniye Rayon Sports bigaragaza ko ari umuzamu wo guhangwa amaso muri BK Pro League.
Muhoza Daniel

Muhoza ni umukinnyi ukiri muto wageze mu ikipe ya Rayon Sports muri iyi mpeshyi avuye muri Etoile de l’Est y’iwabo i Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ni umwaka we wa mbere azaba akinnye BK Pro League ariko bitewe n’uburyo yitwaye muri Rayon Sports bigaragaza ko ari umukinnyi wo guhangwa amaso cyane.
Muhoza ntabwo arabona umwanya wo kubanzamo muri Rayon Sports ariko iteka iyo yinjiye mu kibuga hagaragara impinduka, ndetse bitewe n’umubare ntarengwa w’abanyamahanga wemewe muri Shampiyona, uyu ni umukinnyi uzajya ukoreshwa cyane n’umutoza Haringingo Francis Christian.
Muhoza Daniel amaze gutsindira Rayon Sports ibitego bitatu (3) harimo n’igitego cyayihesheje CECAFA Kagame Cup.
Hakim Hamis
Hakim ukina mu kibuga hagati yari umwe mu bakinnyi b’inkimbi za mwamba mu ikipe ya Gasogi United ariko iyi mpeshyi yasize yerekeje mu ikipe ya Kiyovu Sports ndetse ni nayo azakinira muri Shampiyona.
Uyu mukinnyi yateje impaka mu kujya muri Kiyovu Sports kuko Gasogi United yavugaga ko akiyifitiye amasezerano, n’ubwo nyuma yaje kuyitsinda bikarangira abonye ibyangombwa.
Hakim Hamis uherutse gutsindira Kiyovu Sports igitego cyayihesheje igikombe kiruta ibindi, FERWAFA Turbo King Super Cup, ni umwe mu bakinnyi bo kwitega mu mwambaro w’Urucaca muri BK Pro League
Uwiyaremye Fidali

Uwiyaremye ni rutahizamu w’umunyarwanda waguzwe na APR FC muri iyi mpeshyi nyuma yo kwitwara neza muri Kiyovu Sports.
Muri Shampiyona y’umwaka ushize, Uwiyaremye yatsindiye ibitego 11 Kiyovu Sports byamuhesheje guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ndetse n’intangiriro ze muri APR FC ntabwo ari mbi kuko amaze kuyitsinda ibitego 4 mu mikino ya gicuti yakinnye.
Bitewe n’umwaka mwiza wa 2025/26 yagize, Uwiyaremye Fidali ni uwo kwitegwa no guhangwa amaso muri uyu mwaka.
Muderi Akbar

Muderi ni umurundi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, yayigezemo muri iyi mpeshyi avuye muri Gasogi United.
Kuva yagera muri Rayon Sports, Muderi Akbar yabaye umukinnyi ntakorwaho mu kibuga hagati h’ikipe ya Rayon Sports.
Uyu mukinnyi w’imbaraga, udapfa kunanirwa kandi ukora cyane mu mukino ni umwe mu bo kwitega muri Shampiyona y’u Rwanda.
Hoziana Kennedy

Hoziana ni umukinnyi mushya w’ikipe ya Kigali FC yahoze yitwa AS Kigali, yayigezemo mu mpeshyi y’uyu mwaka nyuma yo kugira umwaka mwiza muri Marine FC.
Uyu mukinnyi ukiri muto yazamutse neza aho muri 2021/22 ariwe wakinnye Shampiyona afite imyaka mike, yari afite imyaka 16, icyo gihe yari muri Bugesera FC.
Hoziana ukina mu kibuga hagati ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bigaragaje cyane muri Shampiyona y’umwaka ushize, rero ni n’umukinnyi wo kwitega uyu mwaka nyuma y’uko agiye no mu ikipe nshya.
Ansumana Samura

Samura ni umukinnyi w’umunya-Gambia usatira izamu aca ku mpande mu ikipe ya Al-Hilal SC Omdurman, afite imyaka 19.
Samura yageze muri Al Hilal mu mpeshyi y’uyu mwaka avuye muri Gambinos Stars, ayigeramo nyuma y’uko umurundi Girumugisha Jean Claude wabaye umukinnyi mwiza wa Shampiyona y’umwaka ushize agiye muri Al-Ahli Tripoli yo muri Libya.
Mu gihe gito amaze akinira Al-Hilal ifite igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda giheruka, Samura yigaragaje nk’umukinnyi ukiri muto ariko uzatanga ikinyuranyo.
Yafashije ikipe ye kurangiriza ku mwanya wa gatatu muri CECAFA Kagame Cup ndetse ahembwa nk’uwatsinze ibitego byinshi muri iryo rushanwa, igihembo yasangiye na Cheick Djibril Ouattara, bombi batsinze ibitego 3.
Muri Shampiyona y’umwaka ushize muri Gambia, Samura yakinnye imikino 30 atsinda ibitego 7, atanga imipira 8 yavuyemo ibitego.








