Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abantu 39 bo mu Turere dutanu bakurikiranyweho kugira uruhare mu gukopeza abanyeshuri ibizamini bya Leta byo mu mashuri abanza mu mwaka wa 2026/2027.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Nzeri 2026 mu kiganiro RIB yagiranye n’itangazamkuru.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B Thierry, yavuze ko mu iperereza ryakozwe hafashwe abantu 81 bakekwaho kugira uruhare mu byaha byo gukopeza abanyeshuri mu bizamini bisoza amashuri abanza aho muri 39 ari bo bagaragajwe mu gihe 42 basigaye bagikorwaho iperereza ryimbitse.
Dr. Murangira yavuze ko abafashwe bari mu byiciro bitandatu birimo abayobozi bo ku rwego rw’akarere barimo Visi Meya w’Akarere ka Kirehe, Mukandayisenga Janviere na Visi Meya w’akarere ka Nyamasheke.
Hari kandi n’icyiciro kirimo abantu bane bashinzwe uburezi mu Tarere twa Rubavu, Kirehe, Ngoma na Nyamasheke n’abashinzwe uburezi mu murenge aho harimo umwe.
RIB yavuze ko kandi hari n’icyiciro kirimo abayobozi b’ibigo by’amashuri 13 aho muri Kirehe harimo 4 Kayonza 2, Nyamasheke 1 Ngoma 1 na Rubavu ifite batanu. Muri iki cyiciro kandi harimo n’abarimu 17 aho Kirehe ifitemo 4 Kayonza 1, Nyamasheke 5 Ngoma 3 na Rubavu ifite 4.
Hari ikindi kirimo abakozi bo mu bigo by’amashuri babiri umwe wo muri Kirehe n’undi wo muri Nyamasheke. Hakaza n’abandi bashinzwe icungamutungo ry’amashuri n’abashinzwe isomero.
Muri rusange Akarere ka Rubabu niko kafashwemo benshi aho yafashwemo 35 hagaragazwa 10, hakurikiraho Kirehe yafashwemo abantu 21 hakaba hagaragajwe 11, Nyamasheke hafashe 15 hagaragajwe 10, Ngoma hafashwe 7 hagaragajwe batanu na Kayonza hafashwe batatu bose bagaragajwe.
Dr. Murangira yavuze ko aba bose bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha ububasa uhabwa n’itegeko mu nyungu zawe bwite, guhimba, guhindura no gikoresha inyandiko no kumena ibanga ry’akazi ndetse ibi byaha bakaba barabikoze mbere no mu gihe cy’ibizamini.
Dr Murangira yagize yavuze ko abakurikiranyweho ibi byaha babikoraga bavuga ko ari ugufasha abana bakitwikira muri uwo mutaka.
Yagize ati “ Uburyo rero bakoraga ibi byaha bitangira bavuga ngo ni ugufasha abana, abandi bakabyita ngo ni ugutekinika cyangwa gukora umuti bakihisha muri uwo mutaka kandi ari ugukopeza abana.”
Umugambi wacurwaga mbere y’uko ibizamini bitangira
Dr. Murangira yavuze ko uburyo bakoraga byari icyaha giteguwe kuko bashakaga abarimu bizeye bazahagaraga mu byumba biberamo ibizamini kugira ngo batazabavamo bakabafasha kubishyira mu ngiro.
Amabwiriza ya NESA ateganya ko umwarimu wigisha isomo rikorwa mu kizamini cya leta mu mwaka wa gatandatu atemerewe kuba mu bakoresha ibizamini bya leta.
Umuvugizi wa RIB yavuze ko hari abayobozi b’ibigo bafashe abarimu basanzwe bigisha mu mwaka wa gatandatu bakabahindurira aho bigisha hanyuma bagatanga urutonde bavuga ko bigisha mu myaka yo hasi.
Urwo rutonde rwojerezwa ku Murenge hanyuma ushinzwe uburezi ku murenge nawe akarwohereza ubushinzwe ku karere hanyuma nawe akorwohereza muri NESA.
Dr. Murangira yavuze ko umuntu uba ufite umurenganzira bwo kureba muri sisiteme ya Teaches Management Information System TMIS irimo uru rutonde ni ushinzwe uburezi ku karere na NESA gusa. Yavuze ko habagaho imikoranire hagati y’umuyobozi w’ikigo, ushinzwe ubnurezi ku murenge no ku karere mu gikora urwo rutonde.
Yagize ati “ Umuyobozi w’Ishuri yabaga yabyumvikanye n’ushinzwe uburezi ku murenge no ku karere hanyuma bakohereza urutonde muri NESA ikaba yizeye ko rwakozwe neza neza kuko rwanyuze mu nzego eshatu.”
Bakopezaga abanyeshuri bate?
Umuvugizi wa RIB yasobanuye ko mu gihe cy’ibizamini bya leta abarimu bari barashyizwe kuri rwa rutonde babaga bafite amasomo bigisha mu mwaka wa gatandatu hanyuma bakagirwa abahagarariye ibyumba bikorerwamo ikizamini cyamara gutangwa agahita ajya kugikosora akazana ibisubizo.
Yagize ati “Iyo ikizamini cyabaga kimaze gutangwa umwarimu uhagarariye ibyumba bitatu yafataga ikizamini akagifotora akakijyana kugikosora vuba vuba akoresheje AI akazana ibisubizo yagera mu ishuri uwari uri gucunga abanyeshuri agahita asohoka agahagarara ku muryango akamucungira wawundi agatangira kubwira abana ibisubizo”.
Murangira yavuze ko nubwo herekanywe abantu 39 muri 81 bakekwa mu turere dutanu, iperereza rizakomereza no mu tundi twose dushobora kuba twarabayemo ibikorwa byo gukopeza ibizamini bya leta.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abana 7188 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ari bo bakopeye aho bahawe amahirwe yo kongera gusubiramo ikizamini cya leta.
Kuri uyu wa Gatandatu, Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), kwerekanye abantu 39 bo mu Turere dutanu bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gukopeza ibizamini bya leta bisoza umwaka w'amashuri wa 2025/26.
— Umunota (@umunotanews) September 5, 2026
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko abacyekwaho… pic.twitter.com/3UtXk6aIGR








