Rayon Sports yatangiye urugendo rwayo muri CAF Confederation Cup 2026/27 ibona inota rimwe muri Cameroun, nyuma yo kunganya na Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun igitego 1-1 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze.
Uyu mukino wabereye kuri Ahmadou Ahidjo Stadium i Yaoundé ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, mu kibuga gifite ubushobozi bwo kwakira abarenga 42.500.
Panthère Sportive du Ndé yatangiye umukino isatira cyane Rayon Sports, maze biza no kuyihira itsinda igitego ku munota wa 13 gitsinzwe na Valentin Beo Batto ku mupira yari ahawe Cho Maxwell Mbuyan, wawukojejeho umutwe kuri koruneri yari itewe.
Nyuma yo gutsindwa igitego Rayon Sports yagerageje kwishyura mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ariko amahirwe yabonye ntiyayabyaje umusaruro.
Mu murizo w’igice cya mbere Rayon Sports yabonye Coup-franc yatewe na Iradukunda Elie Tatou umunyezamu Nomo Onguene awukuramo, Gloire Ngongo Tambwe agerageje gusongamo umupira awushyira muri koruneri itagize icyo ibyara.
Rayon Sports itarifite Issa Djiguiba isanzwe igenderaho mu kibuga hagati byayikomye mu nkokora kuko wabonaga ko mu gice cya mbere, Panthère Sportive du Ndé yarushije Rayon Sports mu gusatira inyuze mu kibuga hagati no mu mpande.
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yakoze impinduka mu ntangiriro z’igice cya kabiri, akuramo Nisingizwe Christian ashyiramo Ibrahim Mansour Djingarey, mu rwego rwo kongera imbaraga hagati mu kibuga.
Iyi mpinduka yafashije Rayon Sports gutangira gukina neza kurusha uko yari imeze mu gice cya mbere, itangira kugera kenshi imbere y’izamu rya Panthère ndetse ibona n’amahirwe menshi yo gutsinda.
Ku munota wa 71, Haringingo yongeye gukora impinduka ebyiri, akuramo Atisso Kossivi Antonio Kodjo na Iradukunda Elie Tatou, ashyiramo Muhoza Daniel na Tuyizere Mubaraka.
Ku munota wa 80, izo mpinduka zaje gutanga umusaruro aho Muhoza Daniel yateye ishoti rikomeye, umunyezamu Onguene arikuramo ariko umupira usanga Junior Kameni wari hafi ahita asongamo umupira, atsindira Rayon Sports igitego cyo kwishyura.
Rayon Sports yakomeje gusatira mu minota ya nyuma, ariko ntiyabasha kubona ikindi gitego kiyihesha intsinzi, umukino urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Muri rusange, Rayon Sports yateye amashoti atandatu agana mu izamu mu gice cya kabiri, atatu muri yo aba ayari akomeye kandi asaba umunyezamu wa Panthère kwitwara neza. Icyakora, Gikundiro yakoze amakosa menshi muri iki gice, aho yakoze 16 kuri arindwi ya Panthère.
Nyuma y’umukino, Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko uko umukino wagenze ntacyatunguranye kuko ari yari abyiteze.
Yavuze ko nyuma yo gutsindwa igitego mu gice cya mbere, mu cya kabiri yafashe icyemezo cyo gukinisha abakinnyi benshi basatira izamu kugira ngo bashake uko bishyura igitego bari batsinzwe mu gice cya mbere kigitangira kandi byatanze umusaruro.
Ati “Mwabonye ko twahise dushyiramo Mubaraka, dukinisha abasatira izamu babiri dushyiramo Muhoza, umukinnyi ushobora gukina nk’uko Elie Tatou akina, mwabonye ko n’igitego cyamuturutseho …ni icyemezo gikomeye twafashe ariko cyatanze umusaruro, ntekereza ko uko twabitekereje ni ko byagenze.”
Ku rundi ruhande Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, wasanze ikipe muri Cameroun yavuze ko yatangaje ko bagiye muri Cameroun bashaka gutsinda ariko no kuba banganyije bibaha amahirwe kurangiriza akazi i Kigali imbere y’afana vabo bagakomeza yo mu cyiciro cya kabiri cy’ijonjora.
Yagize ati “Uyu musaruro uratwongerera amahirwe yo kubasha gukomeza mu ntambwe ya kabiri.”











