sangiza abandi

U Rwanda rurakataje mu kubaka ubushobozi bwo gutahura ibyorezo hakiri kare

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, cyatangiye kureba uko ubushobozi cyakongera ubushobozi bwo gukurikirana no gutahura uko indwara zihinduranya, mu rwego rwo kumenya niba hari ibyorezo byenda kuza hagafatwa ingamba zo kubyirinda no kubirwanya hakiri kare.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026, RBC, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, cyahuje abahanga mu ndwara zandura, abakozi ba laboratwari n’abashakashatsi kugira ngo barebere hamwe ubushobozi u Rwanda rufite mu gukurikirana impinduka z’indwara.

Ubu buryo, buzwi nka ‘genomic surveillance’, bufasha abahanga gusuzuma imiterere y’indwara no kumenya uko ishobora guhinduka no gukwirakwira.

Ibi bituma amakuru y’ingenzi ku ndwara aboneka hakiri kare, bigafasha inzego z’ubuzima gufata ibyemezo mbere y’uko ikibazo gikomera.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi, yashimangiye ko gukurikirana imiterere y’indwara atari ugushora imari mu ikoranabuhanga gusa.

Yavuze ko ubu bushobozi ari ingenzi mu gutahura ibishobora guteza ibyorezo no kurinda abaturage, abakozi b’ubuzima n’abashakashatsi.

 Yagize ati “Gukurikirana imiterere y’indwara birenze ikoranabuhanga; bidufasha gutahura ibishobora guhungabanya ubuzima hakiri kare no kurinda abakozi bo mu nzego z’ubuzima, abashakashatsi n’abaturage.”

Prof. Muvunyi kandi yagaragaje ko u Rwanda rumaze kugira ubunararibonye mu guhangana n’ibyorezo, bitewe n’ubushobozi bwa laboratwari, uburyo bwo gukurikirana indwara ndetse n’abakozi b’ubuzima.

RBC ivuga ko kongera ubu bushobozi bizafasha u Rwanda kumenya vuba indwara nshya cyangwa impinduka z’indwara zisanzweho, bityo hafatwe ingamba zishingiye ku makuru yizewe.

U Rwanda ruri no gushyira imbaraga mu guteza imbere ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu bijyanye n’igenamiterere ry’indwara.

Ingamba igihugu gifite za 2026–2030 zishyira imbere kongera ubushobozi bwo gukurikirana indwara, kwagura ubushobozi bwo gusesengura imiterere yazo no kongera ubumenyi bw’abahanga. 

Intego ni ukugira uburyo bwihuse kandi bwizewe bwo gutahura ibyorezo, gusobanukirwa uko indwara zihinduka no gufata ibyemezo byihuse mu kurinda ubuzima bw’abaturage.

Kuri RBC, ubu bushobozi ni kimwe mu by’ingenzi mu kwitegura ibyorezo bishobora kuvuka mu gihe kiri imbere no kurushaho gukomeza umutekano w’ubuzima mu Rwanda.

U Rwanda rurakataje mu kubaka ubushobozi bwo gutahura ibyorezo hakiri kare

Photos:

[fluentform id="3"]