Urwego rw’ubucamanza mu Rwanda rwatangaje ko rwongereye imbaraga mu gushishikariza ababuranyi gukoresha inzira z’ubutabera nsanasano mu gukemura amakimbirane, aho imanza zakemuwe hifashishijwe ubu buryo ziyongereyeho 32.4% mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/2026.
Ibi byatangajwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitille, kuri uyu wa Gatanu ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza wa 2026/2027.
Perezida Mukantaganzwa yavuze ko kuva umwaka w’ubucamanza wa 2025/2026 utangiye, Urwego rw’Ubucamanza rwashyize imbaraga mu gushishikariza ababuranyi gukoresha ubutabera nsanasano, igihe cyose byashobokaga, mu rwego rwo gufasha gukemura amakimbirane mu buryo bwihuse kandi butanga umusaruro.
Yagaragaje ko mu mwaka wa 2025/2026, imanza 19,888 zakemuwe hakoreshejwe ubu buryo, mu gihe mu mwaka wari wabanje zari 15,012.
Ibi bivuze ko habayeho inyongera y’imanza 4,876, bingana na 32.4% ugereranyije n’umwaka w’ubucamanza wabanje.
Mukantaganzwa yavuze ko iyi mibare itagaragaza gusa akazi keza kakozwe n’abacamanza n’abandi bakozi b’inkiko, ahubwo inerekana umusaruro w’ingamba Urwego rw’Ubucamanza rwihaye mu gutanga ubutabera bunoze kandi bwihuse.
Ati: “Imibare y’imanza zaciwe tubagejejeho ntigaragaza gusa akazi keza kakozwe n’abacamanza n’abandi bakozi b’inkiko n’ubwitange bagakorana, ahubwo inagaragaza uko urwo rwego ruhuza ako kazi n’intego rwihaye yo gutanga ubutabera bunoze kandi bwihuse.”
Yongeyeho ko muri izi ngamba harimo kwihutisha imanza kugira ngo zicibwe mu gihe gito, kugabanya umubare w’imanza z’ibirarane ndetse no kugabanya igihe urubanza rumara rutegereje kuburanishwa, mu gihe hakomeza kwitabwa ku ireme ry’imanza.
Ubutabera nsanasano ni imwe mu nzira zifasha ababuranyi gukemura amakimbirane batiriwe banyura mu nzira ndende z’imanza, igihe ikibazo bafite gishobora gukemurwa muri ubu buryo.
Kongera umubare w’imanza zakemuwe hifashishijwe ubutabera nsanasano bifatwa nk’intambwe iganisha ku kugabanya ubucucike bw’imanza mu nkiko, bikanafasha ababuranyi kubona ubutabera mu gihe gito.
Mu gutangiza umwaka w’ubucamanza wa 2026/2027, Urwego rw’Ubucamanza rwagaragaje ko gukomeza kunoza imikorere y’inkiko, kwihutisha imanza no kugabanya ibirarane bizakomeza kuba mu byibandwaho, hagamijwe ko ubutabera butangwa ku gihe kandi bufite ireme.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga ashima umusaruro w’inkiko mu mwaka usojwe








