sangiza abandi

“Abantu ntibashobora gukora neza batabonye ibiribwa”-Perezida Kagame

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko ibiribwa bidakwiye gufatwa gusa nk’uburenganzira bw’umuntu, ahubwo ko ari ishingiro ry’ubuzima n’imibereho ye, kuko nta buzima bushoboka igihe umuntu adafite ibyo kurya.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ku munsi wa Gatatu w’inama nyafurika ku kwihaza mu biribwa, AFSForum2026, ubwo yagiranaga ikiganiro n’urubyiruko rwo muri Afurika rukora mu buhinzi, gutunganya umusaruro no mu ruhererekane rw’ibiribwa.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yashimangiye ko ikibazo cy’ibiribwa kigomba kurebwa nk’ikibazo gifite aho gihuriye n’ubuzima bw’abantu, iterambere n’ejo hazaza h’Umugabane wa Afurika.

Yagaragaje ko kuvuga ko umuntu afite uburenganzira ku biribwa bidahagije, kuko mbere na mbere ibiribwa ari ingenzi kugira ngo umuntu abeho kandi agire ubuzima buzira umuze.

Ati: “Numvise Visi Perezida w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye avuga ko ibiribwa ari uburenganzira bwa muntu, ariko mu by’ukuri, birenze ibyo; ibiribwa ni ubuzima ubwabwo. Umuntu ntashobora gukora neza cyangwa kugira imbaraga zo kubaho no gukora ibyo asabwa adafite ibiribwa”.

Perezida Kagame yabivuze mu kiganiro cyahuje abayobozi b’ibigo bitandukanye by’urubyiruko rukora mu rwego rw’ibiribwa muri Afurika, bagaragaza imishinga n’ibisubizo bishya bigamije guhangana n’ibibazo byugarije uru rwego.

Muri abo bari kumwe harimo Fareeda Mustapha, Umuyobozi w’Ikigo PureLube cyo muri Ghana; Musa Mishamo, uyobora Rada360 yo muri Tanzania; Imungana Malikana, Umuyobozi wa Cranitech Software Solutions Limited yo muri Zambia; ndetse n’Umunyarwandakazi Lydia Murekatete, washinze ikigo All Greens.

Iki kiganiro cyaganiriwemo uruhare rukomeye urubyiruko rugomba kugaragaza mu guhanga ibisubizo bishya no guteza imbere uruhererekane rw’ibiribwa, kuva ku musaruro ukomoka mu buhinzi kugeza ku kuwugeza ku isoko ry’abawukeneye.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]