sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi ba IFAD na AUDA-NEPAD ku guteza imbere ubuhinzi muri Afurika

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), Dr. Gérardine Mukeshimana, ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD), Nardos Bekele-Thomas ku guteza imbere ubuhinzi muri Afurika

Ni ibiganiro byabereye irihande rw’Ihuriro Nyafurika ku kwihaza ku biribwa (AFSF 2026) riri kubera i Kigali.

Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye mu guteza imbere ubuhinzi no kwihaza mu biribwa muri Afurika, kongera ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa no gufasha ibihugu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Muri iri huriro kandi hatangajwe ikigega cy’imari cya miliyoni 200 z’amadolari, ahwanye n’agera kuri miliyari 295 Fwr, kizafasha kwagura imari igenewe gufasha abahinzi guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu Rwanda, Kenya, Tanzania na Uganda.

Iki kigega kizaba gishingiye ku buryo bw’imari buvanze, aho IFAD izafatanya na Equity Bank, Nordic Development Fund (NDF), Finland ndetse na Green Climate Fund (GCF).

Dr. Gérardine Mukeshimana, wari witabiriye umuhango wo gutangiza iri huriro, yavuze ko amafaranga ya Leta yonyine adashobora gutuma Afurika igera ku mpinduka zikenewe mu buhinzi n’imirire, asaba ko umutungo wa Leta ukoreshwa mu kugabanya ibyago no gukurura ishoramari ry’abikorera.

Yagaragaje ko ubushakashatsi bwa IFAD bwerekana ko imishinga irimo uruhare rw’abikorera itanga umusaruro uruta cyane iyitabwaho na leta, aho imishinga irimo abikorera ishobora gutuma amafaranga yinjizwa n’abagenerwabikorwa yiyongera ku kigero kirenga 64%, hafi inshuro enye ugereranyije n’imishinga idafite uruhare rw’abikorera.

Mukeshimana yavuze ko IFAD yibanda cyane ku cyiciro cya mbere cy’urwego rw’ibiribwa n’ubuhinzi, aho yavuze ko ari ho ibyago biba byinshi, amafaranga akaba make ariko ari na ho umusaruro w’ishoramari ushobora kuba munini.

Ati: “Umutungo wa Leta ugomba gukoreshwa mu buryo bufite intego, ukuraho imbogamizi, ukagabanya ibyago kandi ugafasha gukurura imari y’abikorera.”

Ihuriro AFSF 2026 ribera i Kigali ryahuje abayobozi b’ibihugu, abashinzwe politiki, abashoramari, abahinzi n’abandi bafatanyabikorwa, mu biganiro bigamije gushaka ibisubizo byihuse ku bibazo by’umutekano w’ibiribwa, imari y’ubuhinzi n’imihindagurikire y’ikirere muri Afurika.

Perezida Kagame yaganiriye na Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD) ku guteza imbere ubuhinzi muri Afurika
Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD) ku guteza imbere ubuhinzi muri Afurika

Photos:

[fluentform id="3"]