Igice cya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe giherereye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Muganza, cyafashwe n’inkongi, aho hegitari zisaga 17 z’ishyamba zimaze kwangizwa n’uyu muriro zimaze kuzimywa na Polisi y’u Rwanda.
Amakuru y’ibanze avuga ko iyi nkongi yatewe n’umuriro wacanwe n’abavumvu bari bagiye guhakura ubuki.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye UMUNOTA.COM ko inkongi yari yibasiye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yazimijwe neza.
Ati “Inkongi yahagaritswe neza. Igice cyafashwe, cyazimijwe kingana na hegitari hafi 29.
Nta muntu wakomerekeye muri iyi nkongi.”
Yavuze ko inkongi yazimijwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, Ingabo, abaturage n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, bakorera muri Pariki ya Nyungwe.
CIP Kamanzi yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo abagize uruhare mu guteza iyi nkongi bakurikiranwe.
Yakomeje ati “Kugeza ubu nta muntu urafatwa. Icya mbere bwari ubutabazi ngo tubanze tuzimye. Ubu harakurikiraho gufata abibigizemo uruhare. Ahakekwa ni abajya mu bikorwa bitemewe, barimo abajya guhakura, ubuhigi no gutwika amakara. Ubu iperereza riri gukorwa.’’
Polisi y’Igihugu yasabye abaturage kwirinda ibikorwa bishobora guteza inkongi, ishimangira ko uzabifatirwamo azajya ahanwa.
CIP Kamanzi ati “Umuturage bizajya bigaraga ko yagiye muri ibyo bikorwa, tuzajya tumufata tumufunge, tumushyikirize RIB. Ni ikigega cy’Igihugu, ukivogera ntabwo tuzamwihanganira, kandi n’abaturage bose ni gutyo bakwiye gutekereza.”
Ikigo REMA gifite mu nshingano ibidukikije giherutse kuburira abantu kwirinda ibishobora kubyara umuriro ku gasozi bikaba byatwika amashyamba, muri byo harimo kunywera itabi hafi y’ishyamba ndetse no kwirinda kujya guhakura.









