Murekatete Diane

Murekatete Diane

Diane MUREKATETE ni Umunyamakuru w’Umunyarwandakazi uri gusoza amasomo ya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho. Akunda umwuga w’itangazamakuru kandi afite ubushake bwo kugeza ku bantu amakuru abafitiye akamaro, kubasusurutsa no kubagezaho inkuru zubaka. Yakoreye EAMG TV ubu akora kuri UMUNOTA.COM

Umuhanga mu mitekerereze ya muntu arasaba ababyeyi kugenzura igihe abana bamara bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga, kuko umwana adakwiye kurenza iminota 40 muri rusange ku munsi kuri telefoni, televiziyo, mudasobwa n’ibindi bikoresho.
Abagore barenga ibihumbi 600 bo mu turere 21 bamaze kwitabira gahunda ya Gendana Konti yatangijwe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), bamwe bavuga ko yabafashije kwigirira uburyo bwo kwakira no gucunga amafaranga no kurushaho kwitabira ibikorwa bibateza imbere.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yavuze ko Afurika n’ibindi bihugu bidakora ubwenge buhangano bikwiye kugira ijambo mu kugena uburyo iri koranabuhanga rikoreshwa kandi rigacungwa, kuko ingaruka zaryo zishobora kugera ku bantu bose.
Abahinzi bo mu Karere ka Gisagara bafite ubutaka batabasha guhinga bwose kubera ikibazo cy’amazi, biteze ko urugomero rwa Giseke ruzabafasha kongera ubuso bahinga n’umusaruro, aho umwe muri bo ateganya kujya akura toni 7 kuri hegitari.
Abarenga 50 bakora mu ngoro ndangamurage n’ahantu ndangamateka baturuka mu bihugu 31 byo muri Afurika n’u Burayi, bamaze iminsi mu Rwanda basura ahantu hatandukanye hibanda ku mateka n’umurage, mu rwego rwo kungukira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kubungabunga no gusigasira amateka
U Rwanda rwatangaje ko gahunda nshya y’imyaka itanu yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima itazibanda gusa kuri pariki n’ibishanga, ahubwo ko no mu buhinzi, ibikorwa remezo, imijyi n’izindi gahunda z’iterambere hazajya harebwa uburyo bwo kurinda ibidukikije n’ibinyabuzima bibituyemo.
Urubyiruko rwikorera rwo mu bice by’icyaro ruvuga ko igiciro cy’ibikoresho rukoresha mu mishinga yarwo kiri mu mbogamizi zituma rutabasha kongera umusaruro no kwagura ibikorwa byarwo.
Abagenzuzi b’imiti muri Afurika basanga ibihugu bikwiye kurushaho gusangira amakuru kugira ngo imiti ishobora guteza ibibazo itambuka imipaka ngo igere ku barwayi, nyuma y’uko hari ibihugu byagiye bihura n’ingaruka zikomeye z’imiti itujuje ubuziranenge.
Abaturage bavuga ko politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage yabahinduriye ubuzima, by’umwihariko mu kubona serivisi batagikora ingendo ndende nk’uko byahoze. Nubwo Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa, haracyasabwa imbaraga mu gukemura ibitaranozwa.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igiye gushaka igisubizo ku bigo nderabuzima bitagira imashini zunganira amashanyarazi, nyuma y’uko bigaragaye ko ikibazo cy’umuriro gishobora gutinza serivisi zihabwa abarwayi.