Murekatete Diane

Murekatete Diane

Diane MUREKATETE ni Umunyamakuru w’Umunyarwandakazi uri gusoza amasomo ya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho. Akunda umwuga w’itangazamakuru kandi afite ubushake bwo kugeza ku bantu amakuru abafitiye akamaro, kubasusurutsa no kubagezaho inkuru zubaka. Yakoreye EAMG TV ubu akora kuri UMUNOTA.COM

Kuri uyu wa Kane,inteko rusange y’umutwe w’abadepite yateranye mu gihembwe kidasanzwe, yemeza amategeko abiri yemerera u Rwanda kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo agamije gutera inkunga ibikorwa n’imishinga y’iterambere mu rwego rwa gahunda y’igihugu yo guhanga imirimo kuri bose kandi ku buryo burambye.
Amazi yanduye akomeje kuba kimwe mu bibazo bibangamira ibishanga biri gutunganywa mu Mujyi wa Kigali, kuko ashobora kwangiza ibinyabuzima bibirimo no kugabanya ubushobozi bwabyo bwo kuyungurura amazi.
Mu miryango myinshi haracyari imyumvire ivuga ko kwita ku mwana ari inshingano ya mama gusa, papa agafatwa nk’umutware. Nyamara ibikorwa bito papa akorera umwana buri munsi, nko kumuterure, kumugaburira cyangwa kumukinisha bigira uruhare rukomeye mu mikurire n’imibereho myiza y’umwana.
Ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo kigenzura imikoreshereze y’ingengo y’imari z’ibihugu, International Budget Partnership bwagaragaje ko u Rwanda rwazamuye amanota ku ruhare rw’abaturage mu ishyirwaho n'ikoreshwa ry'ingengo y’imari, ariko ko hakiri icyuho kinini mu kugira uruhare rufatika mu ikoreshwa ry'umutungo wa Leta.
Abajyanama b’Ubuzima bo mu Murenge wa Butaro, Akarere ka Burera, basaba inguzanyo ya banki kugira ngo barangize hoteli batangiye kubaka mu 2018, bavuga ko kuyigira iwabo byaba ari iterambere kubera ko yabaha akazi ikanabahahira imyaka yabo beza kubwinshi.