sangiza abandi

Minisitiri Mukazayire yasabye urubyiruko kudasuzugura akazi rukubakira ku mahirwe rubonye

sangiza abandi

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kudasuzugura amahirwe y’akazi rubonye, n’iyo kaba katari mu rwego rw’amashuri cyangwa ibyo rwifuza gukora mu gihe kizaza, ahubwo rukayakoresha nk’intambwe ibageza ku ntego zarwo.

Ubu butumwa yabutanze ku wa Kane tariki ya 8 Ukwakira 2026, ubwo yabwiraga urubyiruko rwitabiriye Iseka Rusange rya GEN-Z Comedy Show.

Minisitiri Mukazayire yabaganirije uburyo bwo gukoresha amahirwe bafite kugira ngo bagere ku ntego zabo.

Mukazayire yabwiye urubyiruko ko intambwe ya mbere ari ukumenya amahirwe rufite nk’Abanyarwanda, by’umwihariko kuba rufite igihugu gitanga amahirwe yo kwiga, gukora no kwiteza imbere.

Yavuze ko nubwo hakiri imbogamizi nyinshi igihugu kigomba gukomeza gukemura, urubyiruko rudakwiye kwibagirwa amahirwe rufite ahubwo rukwiye kuyabyaza umusaruro.

Ati “Intangiriro ya mbere mba nshaka ko twese twibuka ni uko dufite amahirwe yo kuba dufite igihugu gifite ubuyobozi butureberera twebwe nk’Abanyarwanda.”

Mukazayire yanatanze urugero ku buzima bwe, agaragaza ko akazi umuntu atangiriyeho katagomba kumubera imbogamizi cyangwa impamvu yo kugasuzugura.

Yavuze ko amaze kurangiza kaminuza, aho yari yarize Ubukungu, akazi ka mbere yabonye kari ako kuba Umuyobozi wungirije muri kompanyi y’ubwubatsi bw’imihanda ya Strabag.

Yavuze ko icyo gihe hari bamwe mu bo bari bariganye batumvaga impamvu yahisemo kujya muri ako kazi, kuko bumvaga ko umuntu wize Ubukungu yagakwiye gushaka akazi kajyanye n’impamyabumenyi ye.

We ariko ngo yabonaga ako kazi nk’amahirwe yari akeneye kugira ngo atangire kugera ku ntego yari yarihaye.

Ati: “Icyo gihe niko kazi ka mbere nari mbonye kandi nashakaga gukora, kuko nari mfite izindi ntego zansabaga ko ngira icyo nkora.”

Mukazayire yavuze ko icyo gihe yari afite intego yo kwiyubakira ubushobozi, ku buryo yazagera ku byo yifuzaga atagombye guhora asaba ubufasha ababyeyi.

Yavuze ko nyuma y’amezi atandatu gusa, kubera akazi yakoraga, yazamuwe ku mwanya wo kuba umwungiriza w’Umuyobozi Mukuru w’akarere muri iyo kompanyi.

Yakomeje gukorera Strabag hafi imyaka ibiri, ari na ko yubaka ubunararibonye n’ubushobozi, mbere yo gutangira gushaka akazi kajyanye n’ibyo yari yarize.

Minisitiri Mukazayire yasabye urubyiruko kwirinda imyumvire yo kumva ko akazi runaka kadakwiye umuntu kubera ko katari ku rwego yifuza.

Yavuze ko ikibazo atari ugutangira ku kazi gato, ahubwo ko ikibazo ari ugutangira akazi umuntu atazi icyo ashaka kukuramo.

Ati: “Hari urubyiruko tubona amahirwe ariko ukabanza ukazarira, ukabanza ukajya muri ibi ngibi ntabwo ari urwego rwanjye. Ibyo biba ari uko utari gutekereza icyo ushaka kugeraho muri uwo mwanya.”

Yashimangiye ko urubyiruko rukwiye gufata amahirwe rubonye, rukayabyazamo ubunararibonye n’ubushobozi bizarufasha kugera ku yandi mahirwe arushijeho kuba meza.

Ati: “Amahirwe ubonye uyakoreshe maze uzayubakireho kugera ku yandi.”

Ubu butumwa bwatanzwe mu gihe ikibazo cy’akazi ku rubyiruko gikomeje kuba kimwe mu biganiro byibandwaho mu Rwanda, aho benshi mu barangiza amashuri baba bifuza gutangira akazi kajyanye n’ibyo bize, ariko isoko ry’umurimo ntirihore ribaha ayo mahirwe ako kanya.

Ku bwa Mukazayire, intambwe ya mbere si ngombwa ko ihita iba umwanya umuntu yifuza kugeraho, ahubwo icy’ingenzi ari kugira icyerekezo no kumenya icyo ushaka gukura mu mahirwe wahawe.

Minisitiri Mukazayire yasabye urubyiruko kudasuzugura akazi rukubakira ku mahirwe rubonye

Photos:

[fluentform id="3"]