sangiza abandi

Abahinzi basabwe kwitegura ihinga mu gihe bategereje ko imvura igwa  ngo batere

sangiza abandi

Abahinzi mu bice bitandukanye by’igihugu bategereje imvura kugira ngo batangire gutera imyaka y’igihembwe cy’ihinga cya 2027A, aho ubutaka bwose bwagenewe ubuhinzi buba bugomba guhingwa bwose muri iki gihembwe cy’Umuhindo.

Ikigo cy’Igihuhu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, cyirasaba abahinzi gukomeza gutegura ubutaka kugira ngo imvura nitangira kugwa bazahite batera imyaka.

Muri iki gihembwe, imyiteguro yo gutegura ubutaka ahenshi igeze kure, ndetse hari aho imvura yamaze kugwa abahinzi batangiye no gutera.

Gusa hari n’ibice by’igihugu bitarabonekamo imvura ihagije, bituma bamwe mu bahinzi bagira impungenge ko bashobora gutinda gutera imyaka.

RAB ivuga ko abahinzi badakwiye guhagarika imyiteguro kubera gutinda kw’imvura mu bice bimwe, ahubwo ko bakwiye gukomeza gutegura ubutaka kugira ngo imvura n’igwa bahite batera.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RAB, Dr. Florence Uwamahoro, yavuze ko hari aho imvura yamaze kugwa ndetse abahinzi batangira gutera, ariko ko n’aho itaragera bakwiye gukomeza imyiteguro.

Ati: “Abahinzi turabamara impungenge tubasaba nyine kwitegura kandi tubashimira ko gutegura ubutaka bigeze kure. Aho tutararangiza gutegura ubutaka, gukomeza kugira ngo igihe imvura iguye aho duhinga hatandukanye mu gihugu tuzahite dushyira imbuto mu butaka.”

Dr Uwamahoro yavuze ko abahinzi badakwiye kubona ko gutinda kw’imvura bivuze ko bamaze gukererwa gutera.

Ati: “Ntabwo ari ubwa mbere. N’ubundi gutera haba hafunguye kugeza mu kwa 10 hagati, muri 15, ku buryo tutavuga ngo twarakererewe.”

Ku bijyanye n’impamvu imvura yaguye muri Nzeri itari ku kigero kimwe mu gihugu hose, Meteo Rwanda ivuga ko hari ibice byabonye imvura ariko ikaba itaragwa uko bikwiye ahandi.

Dr Twahirwa, Umuyobozi ushinzwe iteganyagihe n’uko rikorwa muri Meteo Rwanda, yabwiye RBA ko ibipimo by’imvura bigaragaza ko hari ahamaze kugwa imvura nyinshi, ariko ko itagabanyijwe kimwe mu gihugu hose.

Ati: “Hari ibipimo bitwereka ko hamaze kugwa imvura igera hafi kuri milimetero 140. Hirya no hino mu gihugu yaraguye, ariko si uko yaguye nk’uko bikwiye mu gihugu hose.”

Yavuze ko abahinzi badakwiye kugira impungenge zikabije, kuko biteganyijwe ko imvura iziyongera mu mezi ari imbere.

Ati: “Tubonye imvura igenda yiyongera, bikaba bigaragaza ko badakwiriye kugira impungenge. Ukwa 10, ukwa 11 n’ukwa 12 ni amezi dufitemo imvura nyinshi, ubwo rero bagomba kwitegura neza.”

Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2027A, hateganyijwe guhingwa ubutaka bungana na hegitari zisaga ibihumbi 700.

Ibihingwa biteganyijwe guhingwa birimo ibigori, ibishyimbo, ibirayi, ibijumba, imyumbati, ingano, urutoki, imboga n’imbuto n’ibindi.

RAB isaba abahinzi gukomeza gutegura ubutaka no kuba biteguye gutera, kugira ngo imvura izagwa ibasange bararangije imirimo y’ibanze kandi bahite bashyira imbuto mu buta

RAB isaba abahinzi gukomeza gutegura ubutaka no kuba biteguye gutera, kugira ngo imvura izagwa ibasange bararangije imirimo y’ibanze kandi bahite bashyira imbuto mu buta

Photos:

[fluentform id="3"]