Mu gihe imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo II igeze kuri 78%, abaturage bamwe bakiri mu bice byegereye ahakorerwa uyu mushinga barasaba ubuyobozi kubafasha kwimuka, cyane cyane abadafite ubushobozi bwo kwishakira ahandi ho gutura, kugira ngo ibikorwa by’uyu mushinga bitazashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Nyabarongo II ni umwe mu mishinga minini yitezweho kongera umusaruro w’amashanyarazi no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bijyanye n’amazi, ndetse no guteza imbere serivisi z’ingenzi zigera ku baturage.
Mu gihe imirimo yo kubaka uru rugomero ikomeje, abaturage bamaze kwimurwa bavuga ko bishimiye ingurane bahawe, mu gihe abatarabasha kwimuka bo basaba ko ubufasha bwihutishwa kugira ngo na bo babe ahantu hatekanye mbere y’uko ibikorwa by’uyu mushinga birushaho gutera imbere.
Mu baturage bari batuye mu bice byagenewe uyu mushinga, hari abamaze kwimurwa nyuma yo guhabwa ingurane z’imitungo yabo. Aba bavuga ko kuba barahawe ingurane bakabona aho bimukira byabafashije kuva mu bice byagenewe gukorerwamo ibikorwa by’urugomero.
Nubwo abamaze kwimurwa bavuga ko bishimiye uko gahunda yagenze, hari abandi baturage bakiri hafi y’ahakorerwa ibikorwa byo kubaka Nyabarongo II bavuga ko badafite ubushobozi bwo kwishakira ahandi ho gutura.
Aba basaba ko Leta yabafasha kwimurwa no gutuzwa ahandi, cyane cyane ko bamwe batuye mu bice bashobora guhura n’ingaruka z’ibikorwa by’uyu mushinga.
Mafubo Immaculee, umwe mu baturage, avuga ko abadafite ubushobozi bwo kwimuka na bo bakwiye gufashwa kugira ngo babe ahantu hizewe.
Ati: “Abadafite ubushobozi nabo bakiri aho ngaho twasabaga ko Leta yacu nk’umubyeyi yabatuza nabo bakegera abandi baturage, ntibagume muri ubwo bwigunge.”
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buvuga ko iki kibazo kiri gukurikiranwa, haba ku baturage batarahabwa ingurane ndetse no ku badafite ubushobozi bwo kwishakira aho kwimukira.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko hari abaturage batangiye kubakirwa amazu kugira ngo bimurwe, mu gihe abandi bafashwa kuzuza ibyangombwa bikenewe kugira ngo bahabwe ingurane.
Ati: “Hari n’abari gutuzwa, nabyo biri gukorwa. Abagomba kubakirwa gahunda yaratangiye. By’umwihariko aha turi mu Karere ka Gakenke, site zarateguwe zimeze neza. Abaturage bagomba kubakirwa batangiye kubakirwa.”
Guverineri Mugabowagahunde kandi yavuze ko igice kinini cy’abaturage bagombaga guhabwa ingurane bamaze kuzibona, mu gihe abatarazihabwa bari gufashwa kuzuza dosiye zabo.
Ati: “Abamaze kubona ingurane ni igice kinini. Abatarazihabwa, ku byangombwa byaburaga, turi kugenda dufasha buri muturage kugira ngo yuzuze dosiye ye, nabo bazahabwe ingurane ikwiye.”
Umushinga wa Nyabarongo II watangiye mu mwaka wa 2022, ukaba uteganyijwe kurangira mu mpera za 2027. Kugeza ubu ugeze ku gipimo cya 78%.
Uru rugomero ruzatanga amashanyarazi angana na Megawatt 43.5, rukazagira uruhare mu kongera ubushobozi bw’igihugu bwo kubona amashanyarazi no guteza imbere ibikorwa bishingiye ku gukoresha umuriro.
Umushinga kandi uteganyijwe kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’amazi no kugeza izindi serivisi z’ingenzi ku baturage hirya no hino mu gihugu.
Amazi yo kuri uru rugomero azagira uruhare mu iterambere ry’uturere dutanu: Kamonyi, Muhanga, Gakenke, Nyabihu na Ngororero, aho azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere. Uyu mushinga w’urugomero rwa Nyabarongo II wateganyirijwe miliyari 149,81 Frw.
Uretse gutanga amashanyarazi, biteganyijwe ko aya mazi azajya yifashishwa mu guteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi uhuza Intara y’Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali kuko hazirema ikiyaga gifite uburebure bwa kilometero 68.
Iki kiyaga kizaba gifite ubushobozi bwo kubika metero kibe miliyoni 800 z’amazi, kikazagira uruhare runini mu mirimo itandukanye, irimo kuhira imyaka, kurwanya imyuzure, gutanga amazi ndetse n’amashanyarazi.











