Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yageze i Addis Ababa muri Ethiopia, aho azitabira Inama Mpuzamahanga ya Gatanu yiga ku Buzima Rusange muri Afurika (CPHIA 2026), ahagarariye Perezida Paul Kagame.
Iyi nama izaba kuva ku wa 23 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2026, iteguwe na Africa CDC ku bufatanye na Guverinoma ya Ethiopia, ikazibanda ku gushaka ibisubizo birambye byafasha Afurika kwigira mu rwego rw’ubuzima no kugabanya kwishingikiriza ku nkunga z’amahanga.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Dr Nsengiyumva yageze muri Ethiopia kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026.
CPHIA 2026 izahuza abayobozi b’ibihugu, Abaminisitiri, abashakashatsi, inzobere mu buzima, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa, baganire ku ngamba zo gukemura ibibazo bikomeje kubangamira urwego rw’ubuzima ku mugabane wa Afurika.
Biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu barenga ibihumbi 30, barimo abazayitabira imbonankubone n’abazayikurikiranira kuri murandasi.
Mu byo iyi nama izibandaho harimo kongera ishoramari mu rwego rw’ubuzima, guteza imbere inganda zikora imiti n’inkingo, gukumira ibyorezo no gukoresha ikoranabuhanga mu kunoza serivisi z’ubuvuzi.
Ibi biganiro bibaye mu gihe Afurika ihanganye n’izamuka ry’ibibazo by’ubuzima n’igabanuka ry’amafaranga iteganyijwe kubona mu nkunga z’amahanga. Africa CDC igaragaza ko inkunga z’amahanga zigenerwa urwego rw’ubuzima muri Afurika zitezweho kugabanukaho hafi 70% hagati ya 2021 na 2025, mu gihe ibibazo byihutirwa by’ubuzima rusange byavuye kuri 152 mu 2022 bikagera kuri 213 mu 2024.
U Rwanda na rwo rukomeje gushyira imbaraga mu kongera ubushobozi bwo kwigira mu buvuzi, binyuze mu mishinga irimo uruganda rwa BioNTech ruzakora inkingo.
CPHIA yatangiye mu 2021. Inama yayo ya kabiri yabereye i Kigali mu 2022, iya gatatu ibera muri Zambia mu 2023, iya kane ibera muri Afurika y’Epfo mu 2025, naho iy’uyu mwaka ikaba igamije gushyiraho ingamba zifatika zo kubaka Afurika ifite ubushobozi bwo kwihaza mu buzima no guhangana n’ibyorezo.








