Madamu Jeannette Kagame yashimiye itorero Africa New Life Ministries avuga ko urwo uruhare rwaryo rutagarukiye ku murimo w’ivugabutumwa gusa, ahubwo rwagize uruhare mu gufasha Abanyarwanda kongera kubaka ubuzima, icyizere n’imiryango nyuma y’amateka akomeye igihugu cyanyuzemo.
Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho ubwo yari mu birori byo kwizihiza imyaka 25 Africa New Life Ministries imaze ikorera mu Rwanda, ashimira iri torero kuba ryarafashije abantu mu buryo burenze isanamitima ahubwo rikabaha n’amahirwe yo kongera kwiyubaka.
Yavuze ko Africa New Life Ministries yatangiye ibikorwa byayo mu gihe u Rwanda rwari rukiri mu rugendo rwo kwisuganya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igihugu kikaba cyari gifite umubare munini w’abantu bari barabaye impunzi ndetse n’abandi bari bafite ibikomere by’amateka.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abanyarwanda benshi bari baragarutse mu gihugu bafite ibibazo bitandukanye, bamwe bakaba baravugaga indimi zitandukanye bitewe n’ibihugu bari barabayemo, mu gihe abandi bari barasigaye mu gihugu na bo bafite ibikomere by’amateka.
Ati: “Nubwo twari Abanyarwanda hagati yacu, twari nk’abanyamahanga dufite ibikomere, turemerewe na byinshi twibuka twanyuzemo ndetse tukagira n’imyumvire itandukanye ku gisobanuro cy’aho umuntu yita mu rugo cyangwa iwabo.”
Yavuze ko muri icyo gihe hari ikibazo gikomeye cy’abantu batari bazi neza aho bagomba kwita iwabo, bityo ko Africa New Life Ministries yagize uruhare mu gutanga igisubizo binyuze mu kuba umuryango n’urugo kuri bamwe.
Ati: “Mwiyemeje ko itorero ari ryo rizaba mu rugo ha benshi.”
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko mu gihe igihugu cyari gikeneye kongera kwisubiza agaciro no gukemura ibibazo byaturutse ku mateka, Africa New Life Ministries yafashije abantu kubona ibirenze ubutumwa bw’umwuka.
Yagaragaje ko ibikorwa by’iri torero byageze no ku burezi, ubuvuzi, amazi meza n’ibindi bikorwa by’imibereho, ndetse bigafasha abantu kubona ubushobozi bwo kwifasha.
Ati: “Mwabahaye ijambo ry’Imana ribasubiza ibyiringiro, mubaha amashuri, amazi asukuye, uburyo bwo kwivuza n’ubundi bufasha kandi ibyo byose byabasubije agaciro.”
Yashimangiye ko umuryango udakeneye gusa ibiwutunga, ahubwo ko ukenera n’icyizere n’ubushobozi bwo gukomeza kwibeshaho.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari yo mpamvu Africa New Life Ministries yagize uruhare mu rugendo rwo kubaka umuryango nyarwanda, aho gufatwa nk’itorero risanzwe rikora ibikorwa byaryo.
Ati: “Africa New Life Ministries ntabwo mwabaye umuryango cyangwa itorero risanzwe rikorera mu Rwanda, mwarakoze kuba abafatanyabikorwa beza mu rugendo rwo kubaka umuryango nyarwanda.”
Ibyo Madamu Jeannette Kagame yagarutseho bigaragarira mu buhamya bw’abantu bagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Africa New Life Ministries.
Marie Rose Nyiraneza avuga ko ubufasha umuryango we wahawe bwagize uruhare mu guteza imbere abana no gufasha umugabo we kubona icyo akora, mu gihe ubucuruzi bw’ubudozi bwabafashije kurushaho kwiteza imbere.
Yagize ati: “Uyu munsi abana barize, umugabo yabonye ibyo gukora ndetse iyo business y’ubudozi yatugejeje kuri byinshi ku buryo twaguze n’imodoka yo kwifashisha muri ubwo budozi.”
Kuri Dr. Claude Sebakwiye, ubufasha bwa Africa New Life Ministries bwagize uruhare rukomeye mu gukomeza amashuri ubwo yari hafi kuyacikiza kubera ubushobozi buke.
Yavuze ko ubwo yari agiye kuva mu ishuri, nyina yegereye Africa New Life Ministries ayisaba kumufasha, maze bamufasha gukomeza amashuri.
Ati: “Babaye ababyeyi beza baramwumvira baramfasha, mpabwa amahirwe amashuri nari ngiye gucikiriza ndayakomeza.”
Dr. Claude Sebakwiye yavuze ko yaje kurangiza amashuri ye mu 2023, asoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’ubuganga rusange no kubaga.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uruhare rwa Africa New Life Ministries rugaragara mu kuba yarafashije abantu kubona icyizere no kongera kugira uruhare mu mibereho y’igihugu.
Yashimye ko iri torero ryafashije bamwe mu bantu batari bafite ababyeyi cyangwa imiryango ibitaho kubera ibikomere by’amateka, rikababera umuryango.
Yagize ati: “Turabashimira ko mwabereye ababyeyi abari kuzamenya papa cyangwa mama kuko bagizwe imfubyi n’amateka.”
Yongeyeho ko ubutumwa bwiza butagomba kugarukira ku kubwiriza iby’ijuru gusa, ahubwo bushobora no kugira uruhare mu kubaka umuryango no guhindura ubuzima bw’abantu muri iki gihe.
Ku myaka 25, Africa New Life Ministries ikomeje ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abantu mu burezi, imibereho, ubuzima n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Madamu Jeannette Kagame yasabye abayobozi n’abafatanyabikorwa b’iri torero gukomeza kwita ku bantu, kubaha icyizere no kubafasha kuba abaturage beza.
Yagize ati: “Amagambo yanyu akomeze guhumuriza abantu, inama mugira zibafashe gufata ibyemezo byiza, kandi urugero mutanga rutume abantu badakura mu myizerere gusa, ahubwo banarushaho kuba abaturage beza.”
Yashimiye kandi abashinze Africa New Life Ministries n’abafatanyabikorwa bagize uruhare muri uru rugendo, avuga ko umusaruro w’ibikorwa byabo ugaragarira mu buzima bw’abantu bahinduye, imiryango bakomeje n’icyizere bafashije kongera kubakwa.










