sangiza abandi

Ururimi rukoreshwa mu mategeko rukomeje kuba imbogamizi ku baturage

sangiza abandi

Amagambo yihariye akoreshwa mu mategeko y’u Rwanda akomeje kuba imwe mu mbogamizi zituma abaturage batayasobanukirwa uko bikwiye, cyane cyane abatarize iby’amategeko. Ibi bituma hari abamenya ibyo amategeko abemerera, ibyo abasaba n’uburyo abarengera ari uko bahuye n’ikibazo.

Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko, Dushimimana Claudine, avuga ko ururimi rukoreshwa mu mategeko rutandukanye n’ikinyarwanda abantu bakoresha mu biganiro bisanzwe, ku buryo hari amagambo adahita yumvikanira buri wese.

Yatanze urugero rw’ijambo “gutsotsoba icyaha”, avuga ko na we akiri umushinjacyaha hari amagambo y’amategeko yagiye ahura na yo akamugora kuyumva neza, nubwo yari azi ururimi rw’Ikinyarwanda.

Avuga ko ibyo bigaragaza ko amategeko adakwiye kwandikwa mu buryo bwumvikana ku banyamategeko gusa, ahubwo hakwiye kwitabwa no ku baturage agenewe.

Ati: “Rimwe mu mahame tugenderaho mu kuyandika ni ukureba ngo ese yanditse muri rwa rurimi rworoshye buri muntu wese abasha kumva.”

Dushimimana avuga ko Komisiyo ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko yita ku buryo amagambo akoreshwa mu mategeko ashyirwa mu mvugo yumvikana, nubwo hari amagambo yihariye y’amategeko adashobora guhindurwa yose ngo ahuze neza n’imvugo isanzwe ikoreshwa mu buzima bwa buri munsi.

Avuga kandi ko mu kwigisha abaturage amategeko, bidakwiye kwibanda ku kubasomera ingingo n’ibika byayo gusa, ahubwo hakwiye gusobanurwa icyo ateganya n’uko bireba ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Ati: “Ntabwo ari ngombwa ko umuturage umubwira ngo ingingo ya 15 cyangwa ngo ni iya cumi na kangahe, ahubwo cya kindi twatangiriyeho cy’uburenganzira, cy’inshingano, cya mahirwe itegeko rizana, ubishyira muri urwo rurimi abasha kumva.”

Me Ibambe Jean Paul na we agaragaza ko imyumvire y’abaturage ku mategeko ikwiye guhinduka, kuko benshi bayumva nk’ashyiraho ibihano n’ibibujijwe, ntibite ku burenganzira n’amahirwe abateganyiriza.

Avuga ko iyo umuntu atamenye uburenganzira bwe buteganywa n’amategeko, adashobora kubukoresha cyangwa kubusaba, ndetse ashobora no kurenganywa atazi ko hari amategeko amurengera.

Ubushakashatsi bwa Legal Aid Forum bwo mu 2017, bwakorewe abantu 5,503 mu Rwanda, bugaragaza ko 4% gusa by’ababajijwe ari bo bavuze ko ubumenyi bwabo ku mategeko buri ku rwego rwo hejuru, mu gihe 45% bavuze ko buri hasi, abandi 51% bakaba batari bazi uko babusuzuma.

Nubwo ubu bushakashatsi butapimaga by’umwihariko ingaruka z’ururimi rw’amategeko, butanga ishusho y’icyuho kiri mu bumenyi abaturage bafite ku mategeko.

Me Ibambe Jean Paul ashimangira ko kumenya amategeko bidakwiye kuba inshingano z’abanyamategeko gusa, ahubwo inzego za Leta, imiryango ya sosiyete sivile n’abaturage ubwabo bakwiye kugira uruhare mu kuyamenyekanisha no kuyigisha.

Mu Rwanda, amategeko asohoka mu Igazeti ya Leta aboneka ku rubuga rwa Minisiteri y’Ubutabera no ku rubuga rwa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko.

Icyakora, kuba amategeko aboneka kuri murandasi ntibihagije, kuko hakenewe no kuyasobanurira abaturage mu rurimi bumva, hagamijwe ko batazajya bayamenya ari uko bahuye n’ibibazo, ahubwo bakamenya hakiri kare uburenganzira n’inshingano ateganya.

Kuri iyi ngingo, ikibazo gikomeye si ukumenya aho itegeko riboneka gusa, ahubwo ni ukumenya niba umuturage ashobora gusoma ibirimo akabasha gusobanukirwa neza icyo rimubwira.

Photos:

[fluentform id="3"]