Abahinzi b’urutoki n’inanasi mu Rwanda bagaragaza ko bakigorwa no kubona amasoko ahamye y’umusaruro wabo, bamwe bakawugurisha ku giciro kiri hasi y’icyo bawushoyemo, abandi bakabura abaguzi burundu.
Bamwe mu bahinzi bavuga ko ikibazo cy’isoko kibagiraho ingaruka zikomeye, cyane cyane iyo bejeje umusaruro mwinshi ariko ntibabone abaguzi bawugura ku giciro kibaha inyungu.
Ndayishimiye Noel, umuhinzi w’inanasi mu Karere ka Rusizi, avuga ko nta soko rihamye bafite, kuko buri muhinzi ashakisha abaguzi ku giti cye, bigatuma bahendwa.
Ati: “Nta soko rizwi nyine tugira, buri wese agurisha ukwe kandi biragoye. Iyo inanasi ari nyinshi baraduhenda. Inanasi yaguraga amafaranga 1,000 ishobora kugura amafaranga 300.”
Ndatimana Protogene, uhinga inanasi mu Karere ka Ruhango, na we avuga ko basarura bakajyana umusaruro ku masoko asanzwe, aho bawugurisha umuguzi wese babonye.
Ati: “Turisarura tukajyana ku masoko bisanzwe, tugacuruza n’abaturage bisanzwe aho ubonye umukiriya ukagurisha. Muri make urumva ko nta soko rihambaye rifatika dufite.”
Ikibazo nk’iki kigaragara no mu bahinzi b’urutoki, by’umwihariko abahinze ubwoko bw’ibitoki bukoreshwa mu gutunganya ibinyobwa.
Mu ngendo abadepite bagiriye mu gihugu hose bareba uko umusaruro w’ibihingwa bitandukanye utunganywa n’uko ubonerwa isoko, bagaragaje ko hari ibitoki byabuze abaguzi nyuma y’ifungwa ry’inganda zimwe na zimwe zabitunganyaga.
Depite Mukabunani Christine yavuze ko hari abahinzi bashishikarijwe guhinga urutoki bizezwa ko bazabona isoko mu nganda zemewe na Leta, bamwe bagashoramo amafaranga, ariko izo nganda zimaze gufungwa bagasigara mu gihombo, ku buryo hari n’abahangayikishijwe na cyamunara z’amabanki.
Depite Nyabyenda Damien yagaragaje ko abo bahinzi batagomba kuryozwa ibibazo byaturutse ku ikoreshwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kuko hari abatungaga imiryango yabo n’amafaranga yavuye mu buhinzi bw’urutoki.
Depite Mazimpaka Jean Claude na we yavuze ko hari ubwoko bw’ibitoki bitakoreshwa mu kuribwa cyangwa mu gukora imineke, ahubwo bigakoreshwa mu gutunganya imitobe n’urwagwa. Yagaragaje ko ikibazo cy’isoko ryabyo gikwiye gushakirwa igisubizo kirambye kuko umusaruro uzakomeza kwiyongera.
Leta ivuga ko iri kunoza amabwiriza mashya azagenga inganda zitunganya ibinyobwa, mu rwego rwo koroshya imikorere yazo no kurinda ubuzima bw’abaturage.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe, yabwiye abadepite ko Leta iri kunoza amabwiriza mashya azagenga inganda zenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, kugira ngo zikore zujuje ubuziranenge kandi zijye zigenzurwa mu buryo bunoze.
Minisitiri Kajangwe kandi yavuze ko Leta iteganya ko ibigo byigenga bizajya bitanga zimwe muri serivisi zijyanye n’ubuziranenge, mu rwego rwo kunoza igenzura ry’inganda.
Iki kibazo cyongeye kugarukwaho nyuma y’uko muri Kanama 2026, Rwanda FDA ifunze inganda zirenga 130 zakoraga ibinyobwa bisembuye, inatesha agaciro impushya zazo zo kubikora, nyuma yo gusanga ibinyobwa byazo bitujuje ubuziranenge kandi bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Icyakora, mu gihe Leta ishimangira ko kurinda ubuzima bw’abaturage ari byo by’ingenzi, abahinzi na bo bakeneye igisubizo kizabafasha kubona isoko ry’urutoki n’inanasi, kugira ngo umusaruro wabo utazajya ubapfira ubusa.









