Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko igiye kwihutisha gushyiraho amabwiriza agenga inganda zitunganya ibinyobwa bikomoka ku rutoki, mu rwego rwo gufasha abahinzi kubona isoko ry’umusaruro wabo no gukemura ibibazo byugarije abahinzi n’inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi.
Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, ku wa Kabiri tariki 3 Ugushyingo 2026, ubwo yasubizaga mu magambo ibibazo byagaragajwe n’Abadepite mu ngendo rusange bagiriye mu bice bitandukanye by’igihugu, aho basanze hari imbogamizi mu gutunganya umusaruro w’ibihingwa bimwe na bimwe no kuwubonera isoko.
Mu ngamba yagaragaje, Minisitiri Kajangwe yavuze ko kwihutisha amabwiriza agenga inganda zitunganya ibinyobwa bikomoka ku rutoki bizafasha guteza imbere isoko ry’urutoki, bityo abahinzi bakabona aho bagurisha umusaruro wabo.
Yavuze ko ayo mabwiriza yamaze kwandikwa, ariko hakiri ibiganiro n’inzego bireba kugira ngo anonosorwe, hirindwe icyuho cyagaragaye mu kugenzura imikorere y’inganda.
Ati: “Nk’uko narimo ngaragaza, twarayarangije mu kuyandika no kureba bimwe mu byuho byagiye bigaragara mu gukurikirana uko inzoga zigomba gukorwa. Haracyariho ibiganiro n’inzego kugira ngo tunonosore, tutazongera kwisanga mu kibazo nk’iki.”
Yagaragaje kandi ko hagiye gushyirwa imbaraga mu guhuza abahinzi n’aborozi n’abaguzi, kugira ngo bajye bagurirana umusaruro ku biciro bumvikanyeho. Hazanashyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha abahinzi kumenya aho amasoko n’abaguzi baherereye, biborohereze kugurisha umusaruro wabo.
Ikindi ni ugukora ubuvugizi ku nganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi kugira ngo zihabwe ibiciro byihariye by’amashanyarazi, kuko ikiguzi cyayo kiri mu mbogamizi zigaragara mu mikorere y’inganda zimwe na zimwe, zirimo izitunganya ikawa.
Izi ngamba zije mu gihe Abadepite bari bagaragaje ibibazo bitandukanye birimo kubura amasoko y’umusaruro w’ibitoki, amata, urusenda n’umuceri, ndetse n’ibiciro biri hasi abahinzi bahabwa ku musaruro wabo.
Hari kandi ikibazo cy’amakoperative n’inganda zitinda kwishyura abahinzi, ibituma bamwe mu bahinzi bahura n’imbogamizi mu gukomeza ibikorwa byabo by’ubuhinzi. Abadepite bagaragaje kandi ko igishoro gito ari imwe mu mbogamizi zituma umusaruro w’ubuhinzi udatunganywa uko bikwiye.
Nyuma yo kumva ibisobanuro bya Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yanyuzwe n’ibisubizo byatanzwe mu magambo ku bibazo byagaragajwe mu ngendo z’Abadepite mu gihugu.
Izi ngamba zigamije gukemura imbogamizi ziri mu ruhererekane rw’umusaruro w’ubuhinzi, kuva ku bahinzi kugeza ku nganda zitunganya umusaruro n’amasoko, kugira ngo ubuhinzi burusheho kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.










