Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yitabiriye ibiganiro bya mbere byihariye by’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bagize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), byabereye mu muhezo mu nama ya CHOGM 2026 iri kubera muri Antigua and Barbuda.
Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ugushyingo 2026, byibanze ku bibazo bitandukanye bihuriweho n’ibihugu bigize uyu muryango, hagamijwe kurebera hamwe ibisubizo byabyo no gushyiraho umurongo w’ubufatanye mu guhangana n’imbogamizi bihuriyeho.
Muri ibi biganiro, Perezida Kagame yari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Antigua and Barbuda, Gaston Browne, ndetse n’abandi bayobozi bakuru bo muri Commonwealth.
Ibiganiro byihariye by’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ni umwanya utuma abayobozi bagize Commonwealth bungurana ibitekerezo ku bibazo bireba ibihugu byabo, bagashaka uburyo bwo gukomeza ubufatanye no guhuza ibikorwa mu guhangana nabyo.
Inama ya CHOGM 2026 iri kuba ku nshuro ya 28, ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Commonwealth.
Yatangiye ku wa 1 Ugushyingo 2026, ikaba iteganyijwe kurangira ku wa 4 Ugushyingo, aho iri kubera muri Antigua and Barbuda, igihugu kiri kwizihiza imyaka 45 kimaze kibonye ubwigenge.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi baturutse mu bihugu 56 bigize Commonwealth, barimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, ba Minisitiri, abahagarariye inzego z’ubucuruzi, sosiyete sivile n’imiryango ihagarariye urubyiruko.
Insanganyamatsiko yayo igaruka ku kwihutisha ubufatanye n’ishoramari bigamije guteza imbere (Accelerating Partnerships and Investment for a Prosperous Commonwealth).
Iyi nsanganyamatsiko, ishimangira akamaro ko kongera ubufatanye hagati y’ibihugu, guteza imbere ishoramari rirambye no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bihuriweho.
Mu by’ingenzi byitezweho kuganirwaho harimo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ubucuruzi, guhanga udushya mu ikoranabuhanga, uburinganire n’iterambere rirambye.
CHOGM iba buri myaka ibiri, ikaba ari urubuga rukomeye rutuma abayobozi b’ibihugu bigize Commonwealth bahurira hamwe, bagasuzumira hamwe ibibazo by’iterambere n’imiyoborere ndetse n’uburyo bwo gukomeza ubufatanye.
Uretse ibiganiro by’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, iyi nama inarimo Ihuriro ry’Ubucuruzi, Ihuriro ry’Urubyiruko, Ihuriro ry’Abagore n’Ihuriro ry’Abaturage, bigamije guha ijambo ibyiciro bitandukanye kugira ngo bigire uruhare mu cyerekezo cy’uyu muryango.











