Abashaka kugura ubutaka mu Karere ka Bugesera, bizeye ko bazungukira ku mishinga minini y’iterambere iteganyijwe muri aka karere, barasabwa kubanza kugenzura amakuru y’aho iyo mishinga izakorera n’icyo ubutaka bagura buzagenerwa. Ibi bije mu gihe ibiciro by’ibibanza bikomeje kuzamuka, bamwe mu baturage bakavuga ko hari n’abakomisiyoneri babinyuzamo ubucuruzi butuma bigera ku baguzi ku mafaranga menshi.
Mu Murenge wa Mayange, MUNYANEZA Jean De Dieu amaze ibyumweru bitatu ashyize ku isoko ubutaka bwe bufite metero 22 kuri 21, akabusabira miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda. Avuga ko abakomisiyoneri bashobora kubugurisha ku giciro kiri hejuru cyane y’icyo we yabushyiriyeho.
Ati: “Njyewe nshaka miliyoni enye, ariko gishobora kugurishwa miliyoni umunani kandi njyewe naracyigurishije miliyoni enye. Ubwo urumva rero icyibanza cyahenze muri ubwo buryo.”
BUMVANEZA James, na we utuye muri Bugesera, avuga ko ibiciro by’ubutaka muri aka karere byazamutse cyane ugereranyije n’uko byahoze, ku buryo kubugura bisigaye bisaba ubushobozi buhambaye.
Ati: “Njye Bugesera nyizi cyera, icyibanza cyigura ibihumbi ijana. Ubu icyibanza kiri hafi y’umuhanda kiri muri miliyoni 20 cyangwa 18. Ibindi biri hirya ni byo biri muri miliyoni eshanu cyangwa umunani.”
MUHOZI Egide, ukora ubuhuza hagati y’abashaka kugura n’abagurisha ubutaka, avuga ko muri aka karere hari abantu benshi bagura ibibanza bagamije kongera kubigurisha ku giciro kiri hejuru, aho kubyubakaho.
Ati: “Abantu benshi bari kugura ibibanza ni abari kubicuruza. Aracyigura niba acyiguze miliyoni umunani, ejo akazana undi na we akamuha miliyoni 10 akaba yungutseho miliyoni ebyiri. Wa wundi wacyiguze miliyoni 10 na we ejo akazana uwa miliyoni 12. Ni uko biri kugenda.”
Mu mishinga minini iri gukurura abashaka gushora amafaranga muri Bugesera harimo Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa mu Murenge wa Rilima. Hanavugwa umushinga wa Formula 1 (F1), bamwe mu bacuruzi b’ubutaka bakoresha mu kwamamaza ibibanza bavuga ko biri hafi y’aho uzakorera.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, avuga ko hari abamamaza ibibanza batanga amakuru atari yo ku hantu imishinga izakorera, bigatuma abaguzi bashobora gufata ibyemezo bashingiye ku makuru atari ukuri.
Yatanze urugero rw’abavuga ko ibibanza biri hafi y’umushinga wa F1 cyangwa hafi y’Ikiyaga cya Rweru, nyamara wareba aho ibyo bice biherereye ku ikarita y’igihugu ugasanga bidahuye.
Ati: “Iyo wamamaje uti muze mugure ubutaka hano hagiye kuba umushinga munini wa F1, uti hegereye ikiyaga cya Rweru, wajya ku ikarita y’igihugu ukareba aho Bugesera iherereye, aho umushinga wa F1 uzaba uri n’aho ikiyaga cya Rweru kiri, ukabona ko ntaho bihuriye. Icyo gihe haba harimo kwamamaza ibitari byo, kandi ntekereza ko bishobora no kuba bigize icyaha.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka, Marie Grace Nishimwe, na we asaba abashaka kugura ubutaka muri Bugesera kutagendera gusa ku makuru bahabwa n’abakomisiyoneri, ahubwo bakayagenzura mu nzego zibifitiye ububasha.
Avuga ko Akarere ka Bugesera kamaze gukorerwa igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, ariko ko icy’ubutaka bukikije Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kikiri gutegurwa.
Ati: “Ubu ni ho turi gukora igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka buhakikije ikibuga cy’indege. N’umukomisiyoneri ntabwo yamenya uko icyo gishushanyo kizaba kimeze kandi kitaraboneka. Niboneka, tuzahita tukishyira mu gishushanyo mbonera cy’Akarere ka Bugesera kugira ngo buri Munyarwanda wese azabashe kureba icyo buri kibanza kizatezwa imbereho.”
Ibi bisobanuye ko abashaka kugura ubutaka muri ako gace bakwiye kwitondera amakuru abizeza ko ubutaka runaka buzagenerwa ibikorwa runaka, mu gihe igishushanyo mbonera kitarashyirwa ahagaragara.
Imibare yo mu Ntara y’Iburasirazuba igaragaza ko yakira dosiye z’ubutaka zigera ku bihumbi 5.400 mu cyumweru, aho Akarere ka Bugesera kihariye hafi 50% byazo mu turere turindwi tugize iyi ntara.
Inzego zibishinzwe zisaba abaguzi kubanza kugenzura ibyangombwa by’ubutaka, kumenya icyo bwagenewe n’aho buherereye, bakifashisha amakuru atangwa n’akarere, umurenge n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka. Bashobora kandi gukoresha serivisi z’ubutaka ziboneka kuri kode *651# kuri telefoni zigendanwa mbere yo kwishyura.








