Pariki y’Igihugu y’Akagera ni hamwe mu hantu nyaburanga mu Rwanda ushobora gusanga inyamaswa zitandukanye, zirimo n’inkura z’ubwoko bubiri: inkura y’umukara n’inkura y’umweru.
Izi nyamaswa ziri mu zikurura ba mukerarugendo basura iyi pariki, ariko hari benshi bashobora kuzibona bakazitiranya, bitewe n’uko amazina yazo atandukanye n’ibara ryazo nyakuri.
Mu by’ukuri, izi nkura zombi zifite ibara ry’ivu cyangwa ikigina cyijimye. Ibara ryazo rishobora no guhinduka bitewe n’ubutaka cyangwa icyondo zivurugutsemo. Bityo, kugira ngo uzitandukanye, hari ibindi bimenyetso ugomba kwitaho.
Umunwa n’ibyo zirya
Inkura y’umweru ifite umunwa mugari kandi uringaniye, uyifasha kurisha ubwatsi buri hasi. Ni inyamaswa irisha cyane ibyatsi byo mu gasozi.
Naho inkura y’umukara yo ifite umunwa wo hejuru muremure, usongoye kandi ugoramye nk’akuma. Uyu uyifasha gufata amashami, gukurura ibibabi no kurya amababi y’ibihuru n’ibiti.
Ingano n’ibiro
Inkura y’umweru ni yo nini mu moko y’inkura aboneka ku Isi. Ni imwe mu nyamaswa nini zo ku butaka, kuko ishobora kugira ibiro birenga 2.000 (toni 2).
Inkura y’umukara yo ni nto ugereranyije n’iy’umweru. Ishobora kugira ibiro biri hagati ya 800 na 1,400.
Umutwe n’uruhanga
Inkura y’umweru igira umutwe munini kandi muremure, akenshi iwerekeza hasi igihe irisha ubwatsi.
Inkura y’umukara yo igira umutwe muto ugereranyije n’iy’umweru, kandi umunwa wayo ugaragara nk’uwerekeye imbere, bikajyana n’imiterere yayo yo gufata amababi ku mashami.
Aho ziba n’imyitwarire yazo
Inkura y’umweru muri rusange iratuza kandi ikunda kubana n’izindi. Akenshi uyibona mu dutsiko duto, ahantu hisanzuye, ituje irisha.
Inkura y’umukara yo ikunda kwigunga no kuba ahantu hari ibihuru byinshi. Irinda akarere kayo, igira ubwoba vuba, igahubuka, kandi ntiwamenya icyo igiye gukora.
Amahembe
Ubwoko bwombi bugira amahembe abiri ku zuru, ariko imiterere n’ingano yayo bishobora gutandukana bitewe n’inyamaswa.
Inkura y’umweru akenshi igira ihembe ry’imbere rirerire kandi rinini kurusha iry’inyuma. Inkura y’umukara na yo igira amahembe abiri, rimwe rikunze kuba rirerire kurusha irindi.
Uko zibana n’izindi
Inkura z’umweru zikunze kwihanganira kubana n’izindi, ku buryo ushobora kuzibona zirisha mu matsinda.
Inkura z’umukara zikuze zo zikunda kwigunga, cyane cyane ingabo, nubwo na zo zishobora guhura n’izindi mu bihe bitandukanye, nko mu gihe cyo kororoka.
Abana
Iyo zigenda, umwana w’inkura y’umweru akunze kugenda imbere ya nyina, mu gihe uw’inkura y’umukara akunze kumukurikira inyuma.
Hari izigenda mu ishyo nizikunze kwibera zonyinye Inkura z’umweru zishobora kwibumbira hamwe mu matsinda, mu Cyongereza yitwa crash, mu gihe inkura z’umukara zikuze akenshi uzisanga ziri zonyine
Igihe cyose uzasura Pariki y’Igihugu y’Akagera, nubwo inkura y’umukara n’iy’umweru zisa mu ibara, ushobora kuzabasha kuzitandukanya urebye umunwa, ingano, imiterere y’umutwe n’imyitwarire yazo.
Uko Inkura zageze muri Pariki y’Akagera?
Kongera kubona inkura muri Pariki y’Igihugu y’Akagera ni kimwe mu bimenyetso by’ingenzi by’iterambere ry’ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda.
Mu myaka ya 1970, Pariki y’Akagera yari ifite inkura z’umukara zirenga 50, ariko ibikorwa by’ubuhigi butemewe byatumye umubare wazo ugabanuka cyane, kugeza ubwo mu 2007 ari bwo hagaragaye inkura ya nyuma yemejwe muri iyi pariki.
Nyuma y’imyaka icumi zitagaragara mu Rwanda, muri Gicurasi 2017 inkura 18 z’umukara zo mu bwoko bwa Eastern Black Rhino zazanywe muri iyi Pariki zivuye muri Afurika y’Epfo.
Muri Kamena 2019, hiyongereyeho izindi nkura eshanu z’umukara, ziturutse mu bigo byororerwamo inyamaswa byo mu Burayi. Izo nkura zazanywe mu rwego rwo kongera ubwoko bw’uturemangingo tw’izo nyamaswa, hagamijwe gukomeza kororoka kwazo no kugira umubare munini wazo muri pariki.
Mu Ugushyingo 2021, Pariki y’Akagera yakiriye inkura 30 z’umweru zivuye muri Pariki ya Phinda muri Afurika y’Epfo. Icyo gihe zari 19 z’ingore na 11 z’ingabo, zikaba zarakoze urugendo rw’ibilometero birenga 3.400, mu ndege ya Boeing 747 mbere yo kugezwa muri Pariki n’imodoka.
Muri Kamena 2025, hagejejwe izindi nkura 70 z’umweru zivuye muri Afurika y’Epfo, mu gikorwa cyiswe Rhino Rewild Initiative, kigamije kongera umubare w’izi nyamaswa no kwagura ahantu zishobora kororokera mu mutekano.
Bivuze ko kuva mu 2017 kugeza mu 2025, muri Akagera hagejejwe inkura 23 z’umukara n’inkura 100 z’umweru, hatabariwemo izavukiye muri pariki.
Ese uramutse ubonye imwe muri izi nkura, wahita umenya niba ari iy’umukara cyangwa iy’umweru?








