Umubano hagati ya Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja na Muyoboke Alex wongeye kuzamo agatotsi, nyuma y’urugendo rw’itsinda ryari riherekeje The Ben muri Uganda, aho yari afite igitaramo ku wa 30 Ukwakira 2026.
Ibibazo hagati y’aba bombi si bishya, gusa kuri iyi nshuro byongeye gufata indi ntera nyuma y’uko Noopja atagaragaye ku rutonde rw’abantu bagombaga guherekeza The Ben muri Uganda.
Amakuru avuga ko ubwo itsinda ryiteguraga uru rugendo, Alex Muhangi yari yemeye gutanga amatike arindwi y’indege, ariko nyuma akaza kugabanya umubare akavuga ko ashoboye kubona ane gusa.
Muyoboke Alex, wari ufite inshingano zo guhitamo abantu bazahabwa ayo matike, yahisemo bane, Noopja ntiyabonekamo. Ibi byamubabaje, abifata nk’icyemezo kigaragaza agaciro ahabwa mu ikipe ikorana na The Ben.
Nyuma y’ibi, Noopja yatangiye gutangaza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko hari abo batumvikana mu itsinda bakorana na The Ben, nubwo atigeze avuga amazina yabo.
Mu butumwa aheruka gushyiraho, yagize ati: “Ihene itagira ubwenge yanze gukurikira uyiragira, ikurikira uyibaga.”
Aya magambo yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bayahuza n’umubano we na Muyoboke Alex, bakeka ko yaba ari we yashakaga kuvugaho.
The Ben amaze kugera muri Uganda, yasabye ko Noopja na we aza kumusanga, kuko ari umwe mu bantu basanzwe bakorana bya hafi na we. Yaje kugerayo nyuma y’umunsi umwe.
Nubwo byarangiye Noopja agiye muri Uganda, amakuru avuga ko ibyo kutumvikana hagati ye na Muyoboke Alex bitakemutse, ndetse ko ibiganiro bagiranye nyuma y’igitaramo byaranzwe n’ubwumvikane buke.
Kugeza ubu, aba bombi ntibaragira icyo batangaza mu buryo burambuye kuri aya makimbirane, ariko ubutumwa Noopja akomeje kunyuzaho ku mbuga nkoranyambaga bukomeje gukurura amatsiko ku mubano wabo n’imikoranire yabo na The Ben.










