U Rwanda rugiye kwakira ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Abanditsi bo muri Afurika wa 2026, bizabera i Kigali ku wa 7 Ugushyingo 2026, bigamije gushimira abanditsi ku ruhare bagira mu kubungabunga amateka, guteza imbere umuco no gukwirakwiza ubumenyi muri Afurika.
Ibi birori bitegurwa n’Ishyirahamwe ry’Ibitabo mu Rwanda (Rwanda Books Industry Association), ku bufatanye n’Ihuriro ry’Abanditsi mu Rwanda (Rwanda Writers Federation).
Biteganyijwe ko bizitabirwa n’abanditsi, abashakashatsi, abasohora ibitabo, ababicuruza, abarimu, abanyeshuri, abahagarariye ibigo bya Leta n’ibyigenga ndetse n’abahagarariye Ihuriro Nyafurika ry’Abanditsi (PAWA).
Muri ibi birori hazashimirwa abanditsi bo mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika bagize uruhare mu guteza imbere uburezi, ubushakashatsi, umuco no gusangiza ubundi bumenyi. Abazitabira bazanabona umwanya wo kumurika ibitabo banditse no gusobanura ibitekerezo n’ubutumwa bukubiyemo.
Ibi birori bizahurirana n’imurikabikorwa mpuzamahanga ry’ibitabo rya Kigali (Kigali International Book Fair), rizahuza abanditsi, abasohora ibitabo, ababicuruza, amashuri na kaminuza, bakerekana ibitabo bitandukanye.
Iri murikabikorwa rizafasha abanditsi kumenyekanisha ibitabo byabo, guhura n’abasomyi no kubona amahirwe yo gukorana n’ababafasha gushyira ibitabo kwisoko.
Richard Hategekimana uyobora Ishyirahamwe ry’inganda zibitabo mu Rwanda, yavuze ko kwizihiza uyu munsi ari umwanya wo guha agaciro umurimo w’abanditsi no gushishikariza Abanyafurika kwandika amateka yabo kugira ngo azasigirwe nab’igihe kizaza.
Yagize ati: “Kwizihiza Umunsi w’Abanditsi bo muri Afurika ni umwanya w’ingenzi wo gushimira abanditsi ku murimo mwiza bakora, guha agaciro uruhare rwabo no kurushaho gushimangira umuhate wo kwandika ku Rwanda no kuri Afurika. Afurika ikeneye ko amateka yayo, indangagaciro, ubumenyi n’icyerekezo byandikwa kandi bikagezwa ku rubyiruko no ku bazadukomokaho.”
Yakomeje avuga ko abanditsi b’Abanyarwanda bafite ingingo nyinshi bashobora kwandikaho, zirimo amateka y’igihugu, uburezi, imiyoborere, iterambere ry’ubukungu, ikoranabuhanga, ubumwe bw’Abanyarwanda, guteza imbere urubyiruko n’uruhare rw’abagore mu iterambere.
Ati: “Twebwe nk’abanditsi, dufite byinshi byo kwandika ku Rwanda. Dufite amateka yarwo, urugendo rw’igihugu n’impinduka mw’iterambere tubona mu nzego zitandukanye.”
Hategekimana yashimye Perezida Paul Kagame ku ruhare yagize mu rugendo rw’iterambere ry’igihugu, avuga ko abanditsi bafite inshingano zo kwandika ibibera mu Rwanda muri iki gihe kugira ngo bizabe amateka azasomwa n’abazabakomokaho.
Yagize ati: “Turashimira Nyakubahwa Perezida Kagame ku miyoborere ye no ku ruhare rwe mu rugendo rw’igihugu. Ibi biduha inshingano zo kwandika kugira ngo ibyo tubona uyu munsi bibashe kubikwa kandi bigere ku bariho ubu n’abazaza.”
Yasoje avuga ko ibitabo byandikwa ku Rwanda bikwiye gushingira ku bushakashatsi n’ibimenyetso bifatika, kugira ngo bitange amakuru yizewe ku basomyi bo mu Rwanda no mu mahanga.








