U Rwanda rwaje mu bihugu bitanu ku Isi byifuzwa cyane n’abakerarugendo bashaka gusura ibyiza nyaburanga no kwitegereza inyamaswa zo mu gasozi.
Ni umwanya u Rwanda rwabonye mu bihembo bya Wanderlust Reader Travel Awards 2026, mu cyiciro cyiswe ‘Most Desirable Destination for Nature & Wildlife’, cyahuje ibihugu bizwiho kugira ahantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo ndetse n’ibinyabuzima bitandukanye.
Ibi bihembo bitangwa n’ikinyamakuru Wanderlust cyo mu Bwongereza, hashingiwe ku majwi atangwa n’abasomyi bacyo bakunda ingendo n’ubukerarugendo. Mu mwaka wa 2026, abasomyi 251.461 ni bo batoye, batanga amajwi arenga miliyoni 8,2 mu byiciro bitandukanye by’ibi bihembo.
Kugaragaza u Rwanda nk’igihugu gikurura ba mukerarugendo bashaka kureba ibyiza nyaburanga n’ibinyabuzima byo mu gasozi, bifite aho bihuriye n’umutungo kamere warwo, urimo amashyamba, ibirunga, ibiyaga n’ubwoko bwinshi bw’inyamaswa.
Mu bice bitandukanye by’u Rwanda, hari ibyiza nyaburanga bituma igihugu gikomeza kumenyekana mu bukerarugendo mpuzamahanga.
Aho harimo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, iherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda mu Karere ka Musanze, ni imwe mu zikurura ba mukerarugendo benshi kubera ingagi zo mu birunga, ziri mu nyamaswa z’inyamabere zifite ibyago byo kuzimira.
Muri iyi pariki kandi haboneka inkende zo mu bwoko bwa Golden Monkeys, ndetse n’imisozi y’ibirunga.
Mu Burasirazuba, hari Pariki y’Igihugu y’Akagera izwiho kugira inyamaswa zitandukanye zo mu gasozi, zirimo intare, ingwe, inzovu, inkura n’imbogo. Izi ni inyamaswa zizwi nka Big Five, ziri mu zikurura ba mukerarugendo bakora ingendo zo kwitegereza inyamaswa zo mu gasozi.
Iyi pariki kandi ifite ibiyaga n’ibishanga bibamo imvubu, ingona n’inyoni zitandukanye.
Hari kandi Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, iherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda, na yo iri mu hantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo. Ni ishyamba ribamo amoko atandukanye y’inyamaswa, by’umwihariko inkende n’inguge, zirimo chimpanzees.
Abahasura bashobora kandi gutembera ku kiraro cyo mu kirere (Canopy Walkway), kibafasha kwitegereza iri shyamba bari hejuru y’ibiti.
U Rwanda rufite kandi Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura, hagaragara ibinyabuzima bitandukanye, ndetse n’ahandi nyaburanga nko ku Kiyaga cya Kivu, gikurura abifuza kuruhukira ku mazi no gukora ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.
Mu rutonde rw’uyu mwaka, Afurika y’Epfo ni yo yegukanye umwanya wa mbere muri iki cyiciro, ikurikirwa na Brazil ku mwanya wa kabiri na Australia ku wa gatatu. Kenya yabaye iya kane, mu gihe u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatanu, rugakurikirwa na Colombia, Costa Rica, Tanzania, Canada na Indonesia.
Ibihembo bya Wanderlust Reader Travel Awards byatanzwe ku nshuro ya 25 muri uyu mwaka, bikaba bigamije kugaragaza ibihugu, imijyi, uturere n’ibigo by’ubukerarugendo bikunzwe n’abagenzi bo hirya no hino ku Isi.
Uretse ibyiciro by’ibyiza nyaburanga n’inyamaswa zo mu gasozi, ibi bihembo binatanga ibihembo mu byiciro birimo ubukerarugendo burambye, umuco n’amateka, ingendo zishingiye ku bukerarugendo bwo kwidagadura ndetse n’ubukerarugendo bushingiye ku biribwa.










