sangiza abandi

Hagiye gushyirwaho umurongo w’uko abantu bakemura amakimbirane ashingiye ku masezerano

sangiza abandi

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatangiye gutora ingingo ku ngingo z’umushinga w’itegeko rigena inshingano, ugizwe n’ingingo 753, ugamije gushyiraho umurongo w’amategeko ugenga amasezerano n’uburyo abantu bakemura ibibazo bituruka ku byo biyemeje.

Uyu mushinga w’itegeko uteganya uburyo abantu bagirana amasezerano, harimo kugurisha, kugura, gukodesha, gutiza, kuguriza n’ubwishingire, ndetse n’uburyo bakemura ubwumvikane buke bushobora kubikomokaho batiriwe bahita bitabaza inkiko cyangwa izindi nzego.

Mu kuwugeza ku Inteko Rusange, Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, Depite Nabahire Anastase, yavuze ko iri tegeko rigamije gufasha abaturage kugira ubwigenge mu mibanire yabo, bubahiriza amategeko n’indangagaciro z’igihugu.

Yagaragaje ko rizabaha amahirwe yo gushakira ibisubizo ubwumvikane buke hagati yabo, bakifashisha ubuhuza, ubwunzi cyangwa ubukemurampaka mbere yo kwitabaza inzego z’ubutegetsi igihe bibaye ngombwa.

Yagize ati: “Ni ukubaha ubwisanzure mu gukomeza gushaka ibisubizo bibaboneye igihe bagize n’ibyo bapfubiranyeho, batagombye guhita bitabaza inzego za Leta cyangwa abandi, bakabikora ari uko babona byabayobeye ariko nta byacitse.”

Mu biganiro byabaye kuri uyu mushinga w’itegeko, bamwe mu badepite bagaragaje ko hakenewe gusobanukirwa neza ibibazo uzafasha gukemura n’uko uzafasha mu gihe havutse ibibazo bitateganyijwe mu masezerano asanzwe amenyerewe.

Depite Mukarugwiza Judith yagarutse ku kuba hashobora kuvuka amasezerano mashya cyangwa inshingano zitari zisanzwe zizwi, cyane cyane mu bucuruzi, serivisi z’ishoramari n’ubukungu.

Yibukije ko u Rwanda ruri mu nzira yo kwitegura kuba ikigo mpuzamahanga cy’imari, bityo hakaba hashobora kwaduka amasezerano n’imikorere mishya isaba ko amategeko aba afite umurongo usobanutse wo kubikemura.

Depite Nyirabazayire Angélique na we yagaragaje ko hakenewe gusobanura itandukaniro riri hagati y’inshingano n’amasezerano, aho bihurira n’uko bizakurikizwa kugira ngo iri tegeko rizumvikane neza.

Nyuma yo kwemeza raporo ya Komisiyo kuri uyu mushinga w’itegeko, Inteko Rusange yatangiye gutora ingingo zawo ku giti cyazo, uko ari 753.

Iri tegeko ritegerejweho gushyiraho umurongo usobanutse w’imibanire ishingiye ku masezerano, no gufasha abafitanye ibibazo gushaka ibisubizo hakiri kare, bityo kugabanya ibibazo bishobora gukomeza kugeza ku nkiko.

Photos:

[fluentform id="3"]