Tujeneza Nicole, umukobwa w’umunyamakuru Mutabaruka Angelique ukorera kuri TV1, agiye kubona amahirwe yo kwambika umuhanzi The Ben, nyuma y’uko uyu muhanzi amwemereye ko bazakorana mu kumutunganyiriza imyambaro.
Ni nyuma y’uko Nicole, usanzwe ari umudozi ukorera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Mateus, yagaragaje ko The Ben ari umwe mu bahanzi akunda cyane mu Rwanda ndetse ko afite inzozi zo kuzamwambika.
Mu kiganiro yagiranye na babu kuri shene ya YouTube ya RUA RWANDA, Nicole yavuze ko kuva akiri ku ishuri yatekerezaga ko umunsi umwe azabona amahirwe yo kudodera The Ben imyambaro.
Ati “Njyewe nkunda The Ben. Noneho, ibaze ko nkiri no ku ishuri najyaga ntekereza ko nzambika The Ben. Ibaze ko mfite imyambaro numva nzambika The Ben umunsi umwe mu gitaramo cye? Ku izina ry’Imana narayitunganyije.”
Nyuma yo kumva icyifuzo cye, Babu wamukoreshaga ikiganiro yahamagaye The Ben kuri telefone kugira ngo amugezeho ubwo busabe.
The Ben yavuze ko na Mutabaruka yari yarigeze kumusaba ko yazaha umukobwa we amahirwe yo kumudodera, ashimangira ko amufata nk’umubyeyi.
Ati “Mutabaruka ni umupapa wanjye. Sindanahura na we. Nigeze kuvugana na Mutabaruka, mushimira ubufasha bwe, ambwirako afite umukobwa udoda. Arambwira ngo ‘Nanjye rero ikintu ngushakaho ni uko umukobwa wanjye azakudodera’.
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko nubwo imyambaro aheruka guserukana mu gitaramo yakoreye muri Uganda yari yarahaye undi muntu ngo ayimudodere, Nicole na we azabona amahirwe yo kumwambika.
Ati “Ni we ufite ikiraka cya New Year Groove. Ariko kubera iyo mpamvu, uwo mushiki wacu twamuha imyambaro imwe, kuko n’ubundi nzagenda mpindura, mpindura, ngaruka. Wenda atitaye cyane kuri New Year Groove, no mu bindi bihe twakorana.”
Tujeneza Nicole afite imyaka 25 y’amavuko, yavukiye i Byumba mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru.
Yize ibijyanye n’ubudozi mu myaka itatu ya nyuma y’amashuri yisumbuye, nyuma akomereza muri Kaminuza mu bijyanye no kwamamaza (Marketing), abisoza mu 2026.










