Mu Rwanda hatangijwe ukwezi kwahariwe abantu bafite ubumuga, mu rwego rwo gutegura Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubumuga wizihizwa ku wa 3 Ukuboza.
Uku kwezi kwatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ugushyingo 2026 kukazageza kuri uwo munsi nyirizina.
Muri uku kwezi hakazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo ubukangurambaga, ibiganiro ku burezi budaheza, igenzura ry’inyubako rusange no guteza imbere siporo n’ubukungu by’abafite ubumuga.
Mu mujyi wa Kigali, gutangiza ibi bikorwa, byabereye mu Karere ka Gasabo, mu kigo cy’amashuri abanza cya Love with Actions, giherereye mu Murenge wa Bumbogo.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine, yasabye abanya-Kigali kwita ku bantu bafite ubumuga ashimangira ko Umujyi wa Kigali uzakomeza kubateza imbere binyuze mu kubaha amahirwe nk’ay’abandi.
Yagize ati “Turashishikariza buri wese kugira uruhare mu gukomeza kubaka Umujyi wa Kigali utagira uwo usiga inyuma, aho abafite ubumuga babona amahirwe angana n’ayatabufite mu kwitabira ibikorwa by’iterambere”.
Yashimiye Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD)n’abandi bafatanyabikorwa, anashimangira ko Umujyi uzakomeza ubufatanye mu guteza imbere abantu bafite ubumuga.
Mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu bw’abantu bafite ubumuga, Umujyi wa Kigali ushyigikira amakoperative 9 y’abafite ubumuga, ibigo 8 byita ku bana bafite ubumuga ndetse n’amakipe 16 akora imikino itandukanye.
Mu ngengo y’Imari ya 2025/26, Umujyi wahaye inkunga abantu 294 bafite ubumuga bari bakeneye inyunganirangingo, kugira ngo bibafashe kongera ubushobozi bwo kwigenga, no kwitabira ibikorwa by’imibereho n’iterambere.
Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga uzizihizwa mu turere twose tw’Igihugu ku wa 3 Ukuboza 2026, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twubakire ku byagezweho duteze imbere abantu bafite ubumuga.”










