Abanyarwanda bafite amakimbirane basabwe kurushaho kwitabira ubutabera nsanasano, bubafasha gukemura ibibazo binyuze mu biganiro no kumvikana aho guhangana mu nkiko, bikaba byanabafasha kurinda isano bafitanye no kwihutisha kubona ibisubizo.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro Zinduka cya RadioTV10, aho Umuvugizi w’Inkiko, Justice Mutabazi Harrison, yijeje abafite imanza n’abatekereza kwitabaza inkiko ko batazicuza bahisemo ubu buryo bwo gukemura amakimbirane.
Yagize ati: “Abafite imanza n’abagana inkiko ndabizeza ko batazicuza nibahitamo ubutabera nsanasano.”
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha amategeko na politiki muri Minisiteri y’Ubutabera, RUBOYI Antoine, yavuze ko politiki y’ubutabera nsanasano igamije kongera gushimangira umuco wo gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro, umaze igihe mu Banyarwanda.
Yasobanuye ko nyuma y’uko abazungu bazanye uburyo bw’ubutabera bushingiye ku nkiko n’amagereza, Abanyarwanda bagiye bagira amahitamo atandukanye yo gukemura amakimbirane, ariko ko gukemura ibibazo mu bwumvikane ari umuco ukwiye kongera guhabwa agaciro.
Yagaragaje ko politiki y’ubutabera nsanasano ijyanye n’amahame y’ubumwe, kureba kure no kubazwa inshingano, kuko igamije guha agaciro ibigihuje abantu aho kwibanda ku bibatanya.
Yatanze urugero rw’abavandimwe bashobora gucana umubano bapfa umurage, imbibi z’amasambu cyangwa amafaranga umwe yagurije undi ntabashe kwishyura, bikaba byanatuma n’abazabakomokaho bakomeza kutumvikana.
RUBOYI yavuze ko kujya mu nkiko bishobora gutanga ubutabera mu rwego rwo gukemura ikibazo cyagejejwe imbere y’umucamanza, ariko ntibihite bikemura amakimbirane hagati y’abantu.
Ati: “Ku ntera iyo ari yo yose abantu baba bashobora kuganira bakabona igisubizo ku kibazo bari bafite. Uku kujya mu manza no kuburana bisohokamo, mu by’ukuri byagaragaye ko ubutabera butangwa muri iyo shusho, ariko ntabwo bikemura amakimbirane.”
Yasobanuye ko amakimbirane ashobora guhagarika ubuzima busanzwe abantu bari bafitanye, bityo ko ibiganiro bibaha amahirwe yo kongera kubaka umubano no gushakira hamwe igisubizo.
Umuvugizi w’Inkiko, Justice Mutabazi Harrison, yavuze ko u Rwanda rufite uburambe mu gukoresha uburyo bwo kunga abantu no gukemura amakimbirane hanze y’uburyo busanzwe bwo kuburana.
Yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Inkiko Gacaca zagize uruhare mu gukemura ibibazo byari byugarije igihugu, nyuma hakaza n’Abunzi bagira uruhare mu gukemura amakimbirane mu baturage.
Yibukije kandi ko mu mwaka wa 2012 hashyizweho uburyo bw’ubuhuza mu nkiko, aho ababuranyi bashobora guhabwa amahirwe yo kuganira no kumvikana mbere y’uko urubanza ruburanishwa mu mizi.
Yasobanuye ko ababuranyi bashobora kwitabaza abahuza bigenga babihuguriwe cyangwa umucamanza akabafasha kumvikana, igihe bombi babyifuza.
Iyo bumvikanye, imyanzuro bafashe ishobora gushyikirizwa urukiko kugira ngo inzira y’urubanza irangire hakurikijwe amategeko.
Justice Mutabazi yavuze ko n’iyo umwe mu baburanyi atanyuzwe n’imikorere y’umuhuza, ashobora kubigaragaza agasimbuzwa. Iyo igihe cyagenewe ubuhuza kirangiye nta mwanzuro uvuye mu biganiro, dosiye isubizwa mu rukiko kugira ngo urubanza rukomeze.
Mujawayezu Angelique, umunyamategeko mu muryango Haguruka utanga ubufasha mu by’amategeko, yavuze ko ubutabera nsanasano bufite akamaro kanini mu gukemura amakimbirane yo mu miryango, kuko bufasha abayigize kumvikana badahungabanyije umubano wabo.
Yagaragaje ko ubu buryo bushobora no kwihutisha gukemura ibibazo ugereranyije n’igihe bishobora kumara mu nkiko.
Yavuze ko butuma abafitanye amakimbirane bumva ko igisubizo kitagomba kuba uguhangana cyangwa gushaka gutsinda mugenzi wabo, ahubwo ko buri wese ashobora kugira icyo yigomwa kugira ngo babone umuti urengera uburenganzira bwa bose.
Ati: “Ubutabera si intambara abantu baba bajyiye kurwana ngo ni nde utsinda, ni nde utsindwa. Icyo bugamije ni uko uburenganzira bwa buri wese budahungabanywa kandi ko uwari ubangamiye mugenzi we yumva ko hari ubundi buryo yabikoramo, bombi bakajya mu mujyo umwe.”
Mujawayezu yavuze ko hakiri ibibazo mu bijyanye n’izungura, aho bamwe batarumva neza akamaro k’ubuhuza. Yasabye abaturage guha agaciro abakuru b’imiryango n’inama z’imiryango, kuko ari bumwe mu buryo bushobora gufasha gukemura amakimbirane ataragera kure.
Kugeza ubu, mu Rwanda hari abahuza bigenga bagera kuri 700, batari abakozi b’inkiko ariko bahuguwe kugira ngo bafashe abantu gukemura amakimbirane. Bari ku rutonde rw’Urukiko rw’Ikirenga.
Abasobanura ubu buryo bagaragaza ko ubutabera nsanasano butagamije kureba uwatsinze n’uwatsinzwe, ahubwo ko bugamije gushaka igisubizo cyubahiriza uburenganzira bwa buri wese, kigafasha n’abari bafitanye ikibazo gukomeza kubana no kubana neza.








