sangiza abandi

Hafunguwe ibigo bizafasha Inganda z’imiti mu Rwanda kwagura amasoko muri Afurika

sangiza abandi

Inganda zikora imiti mu Rwanda ziteze koroherezwa kugeza ibicuruzwa byazo ku masoko y’ibindi bihugu bya Afurika, nyuma yo gufungura i Kigali ibigo bibiri bigamije gufasha inganda zikora imiti ku mugabane no kunoza igenzura ryayo.

Ibigo byafunguwe i Kigali bifitanye isano n’Ikigo Nyafurika gishinzwe kugenzura imiti (AMA), giteganya guhuza imikorere y’inzego zigenzura imiti mu bihugu bya Afurika, kugira ngo koroherezwe iyemezwa ryayo no kuyicuruza ku rwego rw’umugabane.

Umuyobozi Mukuru wa AMA, Dr Delese Mimi Darko, avuga ko Afurika ikeneye guteza imbere inganda zayo zikora imiti kugira ngo itaguma gushingira cyane ku miti itumizwa mu mahanga.

Yagize ati: “Afurika ntigomba gukomeza kuba umugabane ushingirwaho cyane isoko ry’imiti ikorerwa ahandi ku isi. Abashakashatsi n’abanyenganda bacu bakeneye urwego rubafasha gutera imbere, rubaha inama zishingiye ku bumenyi mu gihe gikwiye rukabagaragariza ibisabwa mu igenzura ry’imiti.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Yvan Butera, yavuze ko u Rwanda na rwo rwiteze kungukira muri iyi gahunda binyuze mu kongera ishoramari, guteza imbere inganda zikora imiti no kongerera ubushobozi inzego zigenzura ubuziranenge bwayo.

Yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gushyigikira AMA kugira ngo ibe urwego rwizewe ruhuza imbaraga z’ibihugu bya Afurika, rugafasha abaturage kubona imiti yujuje ubuziranenge.

Abakora imiti mu Rwanda bavuga ko mbere, kugira ngo umuti wakozwe mu gihugu cyabo ucuruzwe mu kindi gihugu cya Afurika, byasabaga ko wongera gusuzumwa n’inzego zibishinzwe muri icyo gihugu, bikongera igihe n’amafaranga byakoreshwaga kugira ngo wemererwe ku isoko.

Dr Serge Kwibuka Bizaza, inzobere mu by’imiti mu ruganda Labophar, avuga ko ubu buryo bwari imbogamizi ku nganda zo mu Rwanda zifuzaga kwagurira ibikorwa byazo mu bindi bihugu.

Yagize ati: “Umuti wacu ntiwari kurenga imbibi ngo ubashe kujya mu bindi bihugu. Wagombaga kujya muri buri gihugu, ugatanga dosiye ya buri muti, bakagukorera ubundi bugenzuzi bwigenga, bakabona kuwemerera gukoreshwa no gucuruzwa.”

Avuga ko uruganda rwa Labophar rufite ubushobozi bwo gukora imiti irenze uwo isoko ry’u Rwanda rukeneye, ariko rukaba rutarashobora kugera ku masoko mpuzamahanga uko byifuzwa kubera inzitizi zijyanye no kwemeza imiti.

Yagize ati: “Isoko ryacu ni kimwe cya gatatu cy’ibyo uruganda rwacu rushobora gutanga. Aho tugeze rero twari dutangiye gusagurira amasoko mpuzamahanga, cyane cyane aya Afurika n’ibihugu duturanye. Aho ni ho AMA twumva iziye igihe, kuko ibintu byacu bigeze ku isoko, icyo twari dutegereje ni ibyemezo byo mu bindi bihugu bya Afurika.”

Imibare yatanzwe igaragaza ko nubwo Afurika ihanganye n’indwara zigera kuri kimwe cya kane cy’izibasira isi, ikorerwamo 1% gusa by’inkingo zikoreshwa ku mugabane, mu gihe imiti irenga 70% ikoreshwa ituruka mu mahanga.

Mu ntego za AMA harimo gufasha Afurika kwikorera 60% by’inkingo ikenera, mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo kwihaza mu bikoresho by’ubuvuzi no kugabanya icyuho kiri hagati y’ibyo ikenera n’ibyo yikorera.

Ku nganda zo mu Rwanda, koroherezwa mu kwemeza imiti mu bihugu bitandukanye bishobora kuzifungurira amahirwe yo kongera umusaruro, kwagura amasoko no kurushaho guhangana ku rwego rwa Afurika.

Photos:

[fluentform id="3"]