sangiza abandi

Imbamutima z’abise abana b’ingagi amazina n’urwibutso basigaranye ku Rwanda

sangiza abandi

Mu muhango wa 21 wo Kwita Izina wabereye i Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa 4 Nzeri 2026, ingagi 22 zo mu misozi zahawe amazina mashya, aho abashyitsi baturutse mu mpande zitandukanye z’Isi bahisemo amazina atari ayo kuziranga gusa, ahubwo anatanga ubutumwa ku muco, ubumwe, ubutwari, iterambere no kubungabunga ibidukikije.

Uyu muhango umaze kuba kimwe mu birori bikomeye u Rwanda rukoresha mu kugaragaza uruhare rwarwo mu kubungabunga ingagi zo mu misozi, wahurije hamwe abayobozi, abakinnyi b’ibyamamare, abahanzi, abashinzwe kurengera ibidukikije n’abandi banyacyubahiro.

Muri uyu muhango, buri zina ryahawe ingagi ryari rifite igitekerezo cyangwa ubutumwa bwihariye, bigatuma Kwita Izina bitaba gusa umuhango wo guha amazina izi nyamaswa, ahubwo bikaba n’umwanya wo kuvuga ku Rwanda n’indangagaciro zarwo.

Uwahoze ari kapiteni w’u Bufaransa na Manchester United, Patrice Evra, yise imwe mu ngagi Muganura, izina rikomoka ku muco nyarwanda wo kwizihiza Umuganura, umunsi w’umusaruro, gusangira no gushimira.

Evra yavuze ko urugendo rwe mu Rwanda rwatangiriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yahuye n’amateka yamukoze ku mutima, ariko akaza no kubona muri ayo mateka isoko y’icyizere n’imbaraga.

Yashimye ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, avuga ko ibyo yabonye mu gihugu byamuteye ishema ndetse ashimangira ko n’ibindi bihugu bya Afurika bishobora kugira byinshi byigira ku Rwanda.

Undi mukinnyi w’Umufaransa, Mamadou Sakho, wahoze akinira amakipe arimo Paris Saint-Germain, Liverpool na Crystal Palace, yise ingagi Ntwarane.

Yasobanuye ko iri zina ryerekeza ku bantu bahurizwa ku ntego imwe kandi bagaharanira kuyigeraho bafatanyije.

Sakho yavuze ko mu Rwanda yabonye abaturage bafite imyumvire yo gutera imbere no gukorera hamwe, asanga ari nabyo byatumye ahitamo iri zina.


Yagize ati “Ubu ntewe ishema no kuba intumwa y’u Rwanda ubu ndi umuyarwanda ”

Mu yandi mazina yatanzwe harimo Ndongozi, ryiswe n’uwahoze ari umukinnyi wa Aston Villa, James Chester, risobanura umuyobozi.

Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Amagare (UCI), David Lappartient, yahaye ingagi izina Muhuza, risobanura uhuza abantu, mu butumwa bwo gushimangira ubufatanye mu kubungabunga ibinyabuzima byo mu gace ka Virunga.

Umuyobozi Mukuru wa Atlético de Madrid, Miguel Ángel Gil Marín, yahisemo izina Inkera, mu gihe uwahoze ari Miss Belgium 2024, Kenza Ameloot, yahaye ingagi izina Nkwakuzi, rifite igisobanuro cy’ubutwari no gushira amanga.

Umuyobozi Mukuru wa Pan African Sanctuary Alliance, Kelly O’Meara, we yahisemo izina Igeno, ashimangira ko urugendo rwe rwa mbere mu Rwanda rwamushimishije kandi ko yifuza ko rutaba urwa nyuma

Abandi bise amazina barimo Dominique Laura Plewes yise izina Komezutsinde umwana w’ingagi yo mu muryango Mutobo, Mutaz Barshim yise izina Tarama umwana w’ingagi wo mu muryango Humura na Alastair Fothergill wise izina Mpinga umwana w’ingagi wo mu muryango wa Pablo.

Hari kandi umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza imana, Israel Mbonyi wise izina Impeta umwana w’ingagi wo mu muryango Izuba, Neil na Susan McDougall bise izina Ruhembe ingagi yo mu muryango wa Izuba na Ameloot Kenza Johanna yise izina Nkwakuzi umwana wo muryango wa Umubano

Aya mazina agaragaza ubusobanuro butandukanye mu muzima bwa buri bw’abanyarwanda burimo; ubwitange, ubuyobozi, ubutwari, ubumwe, urumuri, intsinzi, umurage n’umuco nyarwanda.

Abashyitsi bagize uruhare muri uyu muhango bagaragaje ko u Rwanda rubaha agaciro gakomeye kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubukerarugendo no gukoresha umurage kamere mu kubaka iterambere rirambye.

Kugeza ubu, ingagi zo mu misozi zisaga 1,060 ziboneka mu gace ka Virunga Massif na Bwindi, kandi ni zo nyamaswa z’inguge nini zonyine umubare wazo ukomeje kwiyongera.

Photos:

[fluentform id="3"]