Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Oman yatangaje ko kuva ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda azahagirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Itangazo ryashyizwe hanze n’iyi Minisiteri kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026, rivuga ko uru ruzinduko ruzaba umwanya mwiza wo kuganira ku kwagura umubano n’imikoranire mu nyungu zihuriweho hagamijwe iterambere ryungukira abaturage b’ibihugu byombi.
Itangazo riti “ Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, azasura Oman ku wa 7 na 8 Nzeri 2026 mu ruzinduko rw’akazi.”
Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, Umukuru w’Igihugu azabonana ndetse anaganire n’abayobozi mu nzego zitandukanye ku ngingo zijyanye no gushimangira umubano ndetse n’imikoranire y’u Rwanda na Oman mu by’ubukungu n’ishoramari.
U Rwanda na Oman ni ibihugu bifitanye umubano uhamye mu nzego zinyuranye zirimo ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi, ikoranabuhanga n’ibindi.
Umubano hagati y’ibihugu byombi wagiye waguka kuva 1980 aho kuri ubu Sosiyete y’indege ya SalamAir yatangije ingendo zihuza Muscat na Kigali ndetse Oman iri mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi by’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Mu minsi ishize umubano w’u Rwanda na Oman wanditse andi mateka mashya, aho Sosiyete y’indege ya SalamAir yo muri Oman yatangije ingendo zihuza Umujyi wa Muscat n’uwa Kigali, mu rwego rwo kwagurira ibikorwa byayo muri Afurika.









