Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi b’iyi kipe gukotana bagatsindira umukino i Lubumbashi mu mukino barahuramo na FC Les Aigles du Congoyo muri RDC.
Ni Gen Mubarakh Muganga yageneye abakinnyi n’abatoza ubwo yabasuraga mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026, mbere y’uko berekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukina umukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.
Yabasabye gufata uyu mukino nk’aho ari uwa nyuma, bagatanga imbaraga zabo zose kugira ngo APR FC ibone intsinzi mu mukino ubanza.
Yagize ati “Mufite umukino ku munsi wejo uwo mukino ni nka finali kuri twe kandi intsinzi igomba kubonekera hakurya hariya Lubumbashi ibindi tukazahurira ku kibuga cy’Indege tuje kubakirana ubwuzu kubwo guhesha ishema Ikipe n’ Abakunzi bacu”.
Yongeye kubibutsa ko gutsinda umukino ubanza ari rwo rufunguzo rwo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho mu rugendo rwo kujya mu matsinda ya CAF Champions League.
Yagize ati “Bibe byiza mwitwaye neza mu mukino ubanza kuko nirwo rufunguzo rwa byose uwo kwishyura tuzawukine twararangije ibyacu dufite n’Umushyitsi mukuru. APR F.C, Intsinzi iteka…
APR FC yahagurutse i Kigali mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026, ikoresha indege yihariye yerekeza i Lubumbashi.
Umukino uzahuza APR FC na FC Les Aigles du Congo uteganyijwe kuri iki Cyumweru saa Cyenda, kuri Stade Frédéric Kibassa Maliba.
APR FC ntabwo izacumbika muri hoteli i Lubumbashi, ahubwo ikimara kugera ku kibuga cy’indege izahita yerekeza kuri stade gukina, hanyuma nyuma y’umukino ihite igaruka i Kigali.
Ikipe yajyanye ibikoresho n’ibyo kurya n’ibyo kunywa izakenera mu rugendo, mu rwego rwo kwirinda ibibazo bishobora guterwa n’umutekano w’aho igiye gukinira.
Uyu mukino na wo uzakinwa nta bafana bari muri stade, nyuma y’uko CAF ifashwe icyemezo cyo kuwushyira mu muhezo.
APR FC irashaka gutangirana intsinzi urugendo rwayo muri CAF Champions League, mu mukino wa mbere uzaba ufite umwihariko kubera ingamba z’umutekano zafashwe mbere y’uyu mukino.










