Raporo yagaragaje ko imanza z’ibyaha bibangamiye umuryango nyarwanda zakomeje kwiyongera, aho mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/26 hakiriwe imanza 13.998, zivuye ku 12.443 zakiriwe mu wa 2024/25. Bigaragaza ubwiyongere bwa 12%.
Raporo yagaragaje ko imanza yagaragaje ko imanza z’ibiyobyabwenge zazamutseho 6%, ziva kuri 5.590 zariho mu mwaka wa 2024/25 zigera kuri 5.979 mu wa 2025/26.
Muri iki cyiciro, hagaragaye imanza 5.661 zirebana no gufatanwa, kurya, kunywa, kwitera, guhumeka cyangwa kwisiga ibiyobyabwenge, ndetse no kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha abandi cyangwa kubicuruza.
Hari kandi imanza 24 zirebana no korohereza undi gukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.
Imanza z’ihohotera rishingiye ku gitsina warazamutse
Raporo igaragaza ko, ihohotera rishingiye ku gitsina ryazamutse ku kigero cyo hejuru, aho imanza zabyo zavuye ku 3.887 mu 2024/25 zigera kuri 5.231 2025/26, bingana n’izamuka rya 35%.
Raporo igaragaza ko guhoza ku nkeke hagati y’abashakanye ari cyo cyaha cyagaragaye cyane muri iki cyiciro, kuko hakiriwe imanza 1.218. Hakurikiraho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, byagaragayemo imanza 412, mu gihe ubusambanyi bwagaragayemo imanza 26.
Ibyaha bimunga ubukungu na byo byariyongereye
Iyi raporo igaragaza ko imanza z’ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu na zo zazamutse, ziva kuri 942 mu mwaka wa 2024/25 zigera kuri 1.036 mu wa 2025/26, bingana n’ubwiyongere bwa 10%.
Muri zo, kunyereza umutungo ni byo byagaragayemo imanza nyinshi, zingana na 470, mu gihe gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke byagaragayemo imanza 385.
Raporo kandi igaragaza imanza mu 2025/26 habaonetse imanza 154 zo kwigana, guhindura cyangwa gukwirakwiza amafaranga n’ibyitiranywa na yo, n’izindi 83 zo gutanga sheki zitazigamiwe, ndetse n’imanza 22 zo gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibyaha bifitanye isano na Jenoside na byo byarazamutse
Mu mwaka wa 2025/26, imanza z’ibyaha bya Jenoside n’ibifitanye isano na yo zageze kuri 919, zivuye kuri 849 mu mwaka wabanje. Ibi byerekana ubwiyongere bwa 8%.
Muri iki cyiciro, guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni cyo cyagaragayemo imanza nyinshi, zingana na 464.
Hari kandi imanza 161 zo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru yerekeye Jenoside, 116 zo gupfobya no guhakana Jenoside, 100 z’ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse na 40 zo guha ishingiro Jenoside.
Hari ibyiciro byagabanutse
Nubwo hari ibyaha byiyongereye, hari n’ibyiciro by’imanza byagabanutse. Imanza z’icuruzwa ry’abantu zagabanutseho 100%, kuko mu mwaka wa 2024/25 zari ebyiri, mu gihe mu wa 2025/26 nta rubanza rwabayeho.
Ku rundi ruhande, imanza ziregwamo abana zagabanutseho 29%, ziva ku 1.173 mu mwaka wa 2024/25 zigera kuri 833 mu wa 2025/26.
Muri rusange, imibare y’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko mu gihe ibyaha bimwe byazamutse birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, ibyaha bimunga ubukungu n’ibiyobyabwenge nabyo byakomeje kwiyongera.









