Iyi nkuru igendereye kwigisha abantu uburyo bwiza bwo gutangira impera z’icyumweru mu mutuzo.
Nta gushidikanya niba ukoresha karindari ya Grégoire, ikiruhuko cy’impera z’icyumweru “weekend” bimwe abato bakunze kwita kuryoshya wakigezemo.
Iki kiruho abenshi by’umwihariko abakiri bato, bakunze kugifata nk’umwanya wo kwinezeza no kuruhuka nyuma y’icyumweru cyose umuntu ari mu kazi ndetse n’ubushabitsi butandukanye.
Abenshi bakunze gutangira impera z’icyumweru ku wa Gatanu ariko hari n’abayitangira ku munsi wa kane, aho bamwe banawuhaye izina ry’umunsi w’inyota, baba bashaka kuvuga ko ari umunsi abantu bahura, bagahuza urugwiro.
Icyakora, abafite imiryango nabo bafata weekend nk’umwanya wo gusohokana, abana bagahuza urugwiro n’ababyeyi babo, ari nako basangira amafunguro n’ibinyobwa.
Ni ibiki byafasha umuntu gutangira weekend neza?
Ubusanzwe kugira ngo umuntu atangire neza impera z’icyumweru, agomba kubanza kubyiyumvamo bigendanye n’ibisanzwe bimushimisha.
Ariko muri rusange, hari ibintu by’ingenzi bigufasha kuruhuka mu mutwe no mu mubiri nyuma y’iminsi y’akazi.
Niba uri umukozi wa leta, ukaba uzi neza ko mu gihe uri mu kiruhuko cy’impera z’icyumweru utari bukenerwe ku kazi, irinde gukora ikintu cyose cyatuma uhura n’akazi.
Muri ibyo harimo gusoma ’email’ z’akazi, ubutumwa bwo mu matsinda uhuriramo na bagenzi bawe bo ku kazi ‘WhatsApp Group’.
Nyuma ushobora guhura n’inshuti zawe mu kamenaho abiri, ndetse mukongera guhuza urugwiro no kungurana ibitekerezo.
Ubushakashatsi mu byerekeye imibanire y’abantu (Social Psychology) bugaragaza ko gusohoka no kuganira bitari imyidagaduro gusa, ahubwo ari inkingi ikomeye y’ubuzima bwo mu mutwe n’imibereho myiza.
Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza zitandukanye nka Harvard Study of Adult Development, bwerekanye ko imibanire myiza y’abantu ari ryo banga rya mbere ryo kurama n’ibyishimo.
Iyo uganira n’inshuti, umubiri urekura umusemburo wa ‘Oxytocin’ uzwi nk’urukundo n’ubwumvikane n’umusemburo wa ‘Endorphins’ ugabanya umujagararo.
Hari ubundi bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Psychological Science, bwerekanye ko abantu baganira , bungurana ibitekerezo bitandukanye ari byiza kurusha uko abantu bahura batasohotse, mu biganiro bisanzwe.
Hari abafashwa no gusenga
Gutangira weekend wiyegereza Imana, na bwo ni uburyo bwiza cyane bwo kuruhura umutima nyuma y’imvune n’imihangayiko y’icyumweru cyose mu kazi.
Kuri benshi, weekend ifatwa nk’igihe cy’ibirori ariko kuyitangira usenga bifite akamaro kenshi mu buzima bwo mu mutwe, ndetse no mu mibanire n’abandi .
Gusenga bifasha umuntu kongera gusubiza amaso inyuma, umuntu akareba aho ibintu bitagenze neza abigizemo uruhare, agafata akanya ko kongera kwikosora no gusaba Imana imbabazi .
kubizera Imana, biba ari umwanya mwiza wo kongera kugirana ubusabane nayo binyuze mu masengesho, indirimbo n’imbyino.
Ese bite abajya kubyina Club bo ?
Abahanga mu mubiri wa muntu, bemeza neza ko umubiri ukenera kwidagadura. Niba kujya mu nzu z’urubyiniro za nijoro zizwi nka Club bitakubuza umutekano cyangwa ngo bihungabanye inshingano z’umuntu, bwaba ari uburyo bwiza bwo kwinezeza no kuruhura umubiri.
Gusa bamwe bahitamo kutagana izi nzu z’utubyiniro kuko akenshi uwazigiyemo arangwa no kunywa inzoga nyinshi n’izindi ngeso zishobora gutuma umuntu akora ibintu azicuza nyuma.

House Party muzizibukire
Muri iyi minsi by’umwihariko mu rubyiruko, hagezweho inzu bahuriramo, basangira inzoga ndetse rimwe na rimwe bagahuza imibiri, ibizwi nka ‘House Party’.
Ni ibikorwa bifatwa nko kwiyangiza no kwiyicira ubuzima bw’ejo hazaza habo .
Mu 2024, Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko by’umwihariko n’abandi bireba, kwirinda ibikorwa birushora mu myitwarire idahwitse irugiraho ingaruka zirwangiriza ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga Boniface abinyuijije ku rubuga rwa X, yasabye urubyiruko kwitwararika ku bikorwa birutesha agaciro .
Icyo gihe atanga ubu butumwa, abanyeshuri bari bagiye mu kiruhuko .
Yagize ati ” Bana, rubyiruko muje mu biruko, mwirinde gukoresha ibiyobyabwenge, mwirinde ‘house parties’ zibashora mu businzi n’ibindi bikorwa bibatesha agaciro birimo kwiyandirika, ubusinzi, kurwana, ndetse no kuba byabaviramo kubura ubuzima cyangwa mugakomereka. Ni igihe cyo kwicara mukareba ibyo mwagezeho mu masomo yanyu ariko mugatekereza n’ibyo mugomba kugeraho mu masomo akurikiye.”
Mu rwego rwo kwirinda ko weekend yakuvana muri ambiyanse (Ambiance) ikujyana muri Ambiranse (Ambulance), abantu muri rusange bagirwa inama yo kwitwararika mu gihe bari mu mpera z’icyumweru, by’umwihariko abashoferi bakirinda gutwara banyoye inzoga.







