Umuririmbyi w’indirimbo ya 169 mu Gushimisha Imana yarateruye agira ati “Mana nk’uko wafashaga ba sogukuruza, ni ko natwe uzadufasha mu myaka iri imbere.”
Uyu muririmbyi yavugaga ibi ahari azi neza ibizabera i Nyarugenge muri iyi myaka, aho bamwe mu babyeyi bari gusenga bagira bati “Tabara abakobwa bacu, udasize n’abasore bacu.” Ni gute twisanze ahantu?
Ejo bundi ni bwo nabonye ku mbuga nkoranyambaga byadogereye ngo ‘abantu bafunzwe bazira gusakaza amashusho y’umugabo n’umugore bari mu gikorwa cy’abashakanye.’
Ibi byaje bikurikira ibindi by’inkumi na zo zakunze kugaragara ku mbuga nkoranyabantu mu bikorwa by’urukozasoni, aho bamwe bemeye gusimbuza abagabo amacupa. Ni ho nahereye nkomeza kwibaza ngo ni gute twisanze aha hantu?
Facebook yahindutse indiri z’ubusambanyi
Muri Kamena 2025, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yagaragaje ko 62% by’Abanyarwanda ubu bakoresha internet.
Muri aba, hari abayifashisha mu kazi kabo ka buri munsi, hari abayikoresha bashaka amakuru ariko hari n’abayikoresha baganira n’inshuti zabo ku mbuga nkoranyambaga nka WhatsApp, Facebook, X, TikTok, Instagram n’izindi.
Gusa uburyo bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook busa n’ubwahinduriwe umuvuno aho bamwe basigaye bayikoresha mu bikorwa bisa nko kwigurisha no gukora ubusambanyi.
Ejo bundi umuntu yambwiye uburyo hari inkumi yabonye kuri Facebook imusaba ubucuti bimwe bisanzwe, nyuma ikaza kumwandikira nyuma yo kuyemerera kujyana muri urwo rugendo.
Iyi nkumi ngo yamuhaye urutonde rwa serivisi itanga zirimo no kwemera ko bahuza urugwiro mu buriri.
Iyi nkumi kandi yamubwiye ko niba byamugora kumugeraho, yamunezeza mu buryo bw’iyakure, ibintu byatumye afata icyemezo cyo kuzinukwa imbuga nkoranyambaga zimo Facebook nk’uko abivuga.
App nka ‘Tinder’ zari izo guteretaniraho, mu zakongeje ‘ubusambanyi’
Hagati ya tariki 10 Ugushyingo n’iya 1 Ukuboza 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwakiriye ibirego by’abakobwa umunani bari hagati y’imyaka 21 na 30.
Isesengura ryakozwe na RIB ryagaragaje ko abo bakobwa bose ibyaha babikorewe mu buryo bumwe bitangiriye ku mbuga nkoranyambaga zirimo urwa ‘Tinder’, rukoreshwa n’abashaka abo baryamana.
RIB yakomeje iperereza ndetse ku wa 16 Ukuboza 2021, yereka itangazamakuru abasore bane bakurikiranyweho gukorera ibyo byaha abo bakobwa nyuma yo guhurira na bo ku mbuga nkoranyambaga zirimo na Tinder.
Icyo gihe bakurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwanduza undi indwara idakira ku bushake no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.
Tinder ni umuriro wo kotera kure
Umuntu ukeneye gukoresha ‘Tinder’ ashyira application yayo muri telefoni cyangwa mudasobwa, agashyiramo imyirondoro ashaka gukoresha, akayiherekesha amafoto ye.
Ni ukuvuga ngo iyo uri umusore ushyiraho ifoto yawe noneho uru rubuga rukakwereka ko uzajya ushaka abakobwa cyangwa waba uri umukobwa ukagaragaza ko ushaka abagabo.
Amafoto ashyirwaho cyane cyane ni agaragaza bimwe mu bice by’umubiri bikurura abagabo cyangwa abagore bituma ababashaka bababona bakabandikira.
Tinder ikoze ku buryo uyikoresha abasha kubona abantu bari hafi ye byibuze mu bilometero bitatu, ibi ni byo bituma abantu babasha guhura mu buryo bworoshye.
Iyo bamaze kwandikirana bahana nimero bakumvikana ibiciro n’aho guhurira bagamije kuryamana.
Ku rundi ruhande ariko muri iki gihe ibyari ugushaka urukundo cyangwa abo baryamana, bisigaye byarahindutse.
Hakorwa iki mu gucubya umuvuduko w’ibikorwa by’urukozasoni byimukiye kuri internet?
Abasesengura ibica ku mbuga nkoranyambaga, basanga ibihano ku wasakaje amashusho y’urukozasoni n’uwayafashe bikwiye gukazwa.
Ubusanzwe Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018, rivuga ibyerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Ingingo yaryo ya 34 ivuga ko ushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.
Umuntu wese, iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho; usaba, utoza cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ari wo wose, hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’atari munsi ya 1,000,000 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.
Ingingo ya 38 ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa, cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’atari munsi ya miliyoni 2 Frw.
Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.
Abato batozwe gukoresha internet mu buryo bwiza
Abasesengura kandi basanga nk’uko umugani w’ikinyarwanda uvuga ngo igiti kigororwa kikiri gito, abana bakwiye guhabwa indangagaciro bakiri bato, bagatozwa gukoresha internet mu buryo bukwiriye. Ibi bizatuma habaho gukurana indangagaciro kandi ikoranabuhanga rigakoreshwa mu buryo bwizewe.
Hari ibihugu bimwe na bimwe byagiye bishyiraho nyirantarengwa ku byo abana bashobora kureba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa bagakumirwa kuzikoresha burundu mu gihe batarageza imyaka y’ubukure bakumirwa kureba amashusho n’ibindi biganisha ku irari ry’umubiri cyangwa ibyo batemerewe.







