sangiza abandi

Kuki tubyuka twibagiwe indoto twarose?

sangiza abandi

Kurota ni igikorwa kiba kuri buri muntu kandi nta ruhare abigiramo ku buryo yagena ibyo arota. Nubwo umuntu aba asinziriye ariko ubwonko bwo ntabwo buhagarara gukora ahubwo busigara mu gikorwa kizwi nka ‘Rapid Eye Movement’ (REM) bituma bukomeza gukora ku kigero cya hafi y’ubw’umuntu uri maso.

Kugeza ubu, abahanga mu bya siyansi batanga impamvu zitandukanye zituma umuntu arota igihe asinziriye ariko nta busobanuro buhamye batanga ku mpamvu zituma umuntu agira inzozi.

Ubushakashatsi bwerekanye ko umuntu arota bitewe n’impamvu zitandukanye ariko zose zifite aho zihuriye n’ibyo yiriwe anyuramo, akora cyangwa atekereza gusa ariko ntibivuze ko udashobora no kugira inzozi z’ibintu utazi, utanyuzemo cyangwa utabonye nubwo biba gake.

Ese kurota bifite kamaro ki?

Umuhanga mu bya siyansi mu bijyanye n’imitekereze, Robert O. Duncan, avuga ko kurota bifasha umuntu kuyungurura amarangamutima n’ibyo yanyuzemo umunsi wose ndetse bigacubya uburakari yagize.

Muri ubu bushakashatsi bwa Duncan bwerekana ko kugira inzozi bifasha umuntu kwibuka ibintu by’ingenzi yanyuzemo bituma ubwonko buhitamo amakuru y’ingenzi kuruta ayandi bukayabika ndetse bukaringaniza uburemere bw’amakuru bwabitse umunsi wose.

Indoto zifasha mu gukomeza kongera imbaraga mu byo umuntu yibuka, zikanahuza amakuru mashya n’ashaje. Zishobora gufasha mu gukemura ibibazo kumara umuntu amatsiko y’ibyo  yibonye cyangwa yanyuzemo ku manywa.  

Zishobora kandi kuba uburyo bwo guhuza ibitekerezo bitandukanye, bigafasha mu guhanga udushya no kwitegura ibibazo by’ubuzima bwa buri munsi biturutse ku ndoto warose.  

Muri ubu bushakashatsi  kandi bwerekanye ko kurota byongera uburyo umuntu agirira impuhwe abandi mu gihe bari mu bibazo runaka no gukomeza imibanire n’abandi, ndetse bikaba ari bimwe mu byagiye bikomeza umubano w’abakurambere batubanjirije mu myaka yo hambere.

Kurota kandi byongera uburinzi ku gice cy’ubwonko cyagenewe kubika amakuru y’ingenzi ku buryo ibindi bice bidashobora kuhavogera byoroshye.

Ni iyihe mpamvu ituma tubyuka twibagiwe ibyo twarose?

Hari gihe ubyuka mu gitondo ukumva hari ibintu warose ariko wakurura mu mutwe ukumva ntabwo ubyibuka neza cyangwa se wibuka bimwe ibindi ntibize rimwe na rimwe ukumva nta kintu warose na kimwe.

Kuba wabyuka utibuka cyangwa wumva nta kintu na kimwe warose mu ijoro ntibisobanuye ko nta ndoto wagize ubwo wari usinziriye kuko buri muntu wese usinziye hagati y’amasaha atanu kuzamura aba afite ibyo yarose cyane cyane mu masaha  y’iijoro.

Gusa kuba wakwibagirwa indoto warose mu ijoro ntabwo ari ikibazo umuntu runaka yihariye kuko abantu bose bibagirwa ibyo barose ku kigero cyo hejuru ya 95%. Ni hahandi usanga umuntu abyutse avuga ati “Hari ibintu narose ariko ndumva nta byibuka.”

Ese biterwa niki?

Ernest Hartmann, inzobere mu bijyanye n’imitekereze akaba n’umwarimu muri ‘Tufts University School of Medicine’ mu bushakashatsi bwe yakoze mu 2002, yagaragaje buri muntu wese nyuma yo gukanguka yibagirwa inzozi yarose mu kanya gato cyane.

Hartmann yavuze ko ibi bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye ariko ahanini ko biterwa  n’imiterere y’imisemburo n’imikorere y’ubwonko mu gihe umuntu asinziriye n’igihe akangutse.

Yavuze ko kandi bishobora guterwa no kugira umusemburo udahagije wa ‘norepinephrine’ ukorerwa mu gice cy’ubwonko kitwa ‘cerebral cortex’ gifasha ubwonko mu kwibuka, gutekereza, kuvuga no kumva. 

Iyindi mpamvu ubu bushashatsi bwerekanye, ni uko ubwonko bw’umuntu buhitamo amakuru bugomba kubika n’ayo butabika bitewe n’uburemere cyangwa akamaro kayo, bugahitamo kuyasiba ariyo mpamvu ubyuka wumva utibuka ibyo warose ni ukuvuga ko buba bwabonye ko ayo makuru nta kamaro afite.

Ubusanzwe ubwonko ni bwo buhitamo amakuru bubika biturutse ku buryo ibyo bintu byitaweho cyane n’umuntu haba ibyamubabaje cyangwa se byamushimishije cyane.

Icyo gihe hakorwa umusemburo mu gice cy’ubwonko gishinzwe kubika amakuru no gufata ibyemezo cyitwa  ‘Dorsolateral Prefrontal Cortex’ (DLPFC) kigahita kibika ayo makuru bikagufasha kuyibuka mu gihe runaka.

Ni ukuvuga ko iyo ukangutse ukumva ibyo warose mu ijoro uracyabyibuka biba bisobanuye ko DLPFC yakoze cyane mu gihe wari usinziriye uri kurota bitewe n’uko yabonye indoto urimo kurota zifite amakuru azakenerwa mu gihe runaka kigahitamo kuyabika.

Iyo umuntu asinziriye ari kurota ubwonko buhitamo niba izo nzozi zifite umumaro ku buryo urabyuka wibuka ibyo warose


Photos:

[fluentform id="3"]