Kuri iki Cyumweru mu murenge wa Mushubi ho mu karere ka Nyamagabe habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi,by’umwihariko abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mushubi ruruhukiyemo abasaga ibihumbi 14 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biciwe mu byahoze ari amakomini ya Muko na Musebeya.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abaturage, abayobozi mu nzego zitandukanye, ndetse n’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand ,mu ijambo rye, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itari impanuka ahubwo yari umugambi wateguwe igihe kirekire.
Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 si impanuka.Yigishijwe igihe kinini, ingengabitekerezo yayo yinjizwa muri buri gice cy’ubuzima bw’Abanyarwanda, maze urwango rugambiriye kwica Abatutsi rungera mu bantu n’ahantu hose. Ni cyo gisobanuro cyo kuba yaratangiye ku wa 07 Mata 1994 hano i Mushubi, mu birometero 200 uvuye mu Murwa Mukuru w’Igihugu cyacu.
Ibi biniyongeraho kandi uburyo Abatutsi bari hano bishwe, abagabo batandukanyijwe n’abagore babo hamwe n’abana babo, abagore n’abana bakicwa nyuma y’ukwezi abagabo babo bishwe. Byerekana uburyo Jenoside yari yarateguwe kandi yateguranwe ubugome.”
Yashimangiye ko amateka ya Jenoside akwiye gukomeza kwigishwa no kubungabungwa kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi, anasaba urubyiruko gukomeza kuba umusingi wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’andi macakubiri ayo ari yo yose.
Hashyinguwe kandi mu cyubahiro imibiri 7 y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu gace kari gukorerwamo ibikorwa byo kugeza ku baturage ibikorwaremezo. Byagaragajwe ko iyo mibiri itabonetse kubera amakuru yatanzwe, ahubwo yagaragaye mu mirimo y’iterambere yakorerwaga muri ako gace.
Abafashe ijambo muri iki gikorwa bagaragaje impungenge z’uko nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hakiri imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Basabye abafite amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa kuyatanga kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.












