sangiza abandi

Langwida wo mu Runana yitabye Imana

sangiza abandi

Umukinnyi wo mu ikinamico Nyarwanda Urunana, Nyirabagande Drocelle Fridaus uzwi cyane nka Langwida yitabye Imana azize uburwayi.

Aya makuru yamenyekanye kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Kamena 2026.

Ni amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’iyi kinamico Urunana Development Communication. 

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye ahamya ko uyu mubyeyi w’imyaka 64 yaguye iwe mu rugo.

Bivugwa ko yari afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso, gusa ntibiremezwa ko yaba ariwo yazize.

Ku rundi ruhande Lagwida yari asanzwe ari mu kazi gatandukanye ko gukina Urunana, akaba umwe mu bakinnyi b’igihe kirekire b’iyi kinamico.

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera uruhukiye ku Kigo Nderabuzima cya Rwampara, mu Murenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge.

Langwida yari umwe mu bakinnyi b’imena kandi b’abahanga mu ikinamico Urunana, uzwiho kuba umugore ugira amakenga, ukunda kwivanga mu bikorwa by’abandi ibizwi nko kudashoboka.

Yigeze kubwira itangazamakuru ko kuba akinana ubugome mu Runana, bitamubuza gukundwa no gusabana n’abantu, aho amaze kugira abantu benshi bamushimira umusanzu we mu kubaka umuryango Nyarwanda.

Uyu mubyeyi warusanzwe asengera mu idini ya isilamu asize abana bane.

Lagwinda yari amaze imyaka irenga 20 akina mu ikinamico Urunana

Photos:

[fluentform id="3"]