Mu gicuku cyo kuri uyu wa 18 Nyakanga 2026 ni bwo Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa rwemeje ko Dr. Eugène Rwamucyo ahamwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe i Butare mu 1994.
Ku wa 17 Nyakanga 2026, uru rukiko rwashimangiye igihano cy’imyaka 27 y’igifungo yari yarahawe n’Urukiko rwa mbere ku wa 30 Ukwakira 2024, nyuma yo kumuhamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’umwanzuro w’urukiko, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko iki cyemezo ari intambwe ikomeye mu butabera no guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Bizimana yashimye ubutabera bw’u Bufaransa ko mu myaka 10 ishize bwongereye imbaraga mu gukurikirana no guhana abakoze ibyaha, hagamijwe kurwanya umuco wo kudahana no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: “Iki cyemezo gisoza urugendo rurerure rw’ubutabera ku barokotse n’imiryango y’abazize Jenoside, kandi kigaragaza ko ukuri kudashobora guhishwa iteka.”
Dr. Bizimana yavuze ko urubanza rwa Rwamucyo rwerekanye ko abagerageza guhakana cyangwa gupfobya Jenoside batagomba gukomeza kubona aho bihisha, kuko ubutabera bukomeza kubakurikirana nubwo baba baragiye mu mahanga.
Yagize ati: “Urubanza rwa Rwamucyo rugaragaza ko ubuhungiro mu mahanga budatanga ubudahangarwa ku bakoze Jenoside. Aho baba bari hose, ubutabera bushobora kubageraho.”
Mu bisobanuro bye, Minisitiri Bizimana yavuze ko mu rubanza Rwamucyo yagerageje guhakana uruhare rw’abantu bamwe mu byabaye muri Jenoside, ndetse akavuga ko nta Batutsi biciwe ahantu yakoreraga, cyane cyane ku Kigo Nderabuzima cya Kaminuza y’u Rwanda i Butare (CUSP) no mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).
Yagaragaje ko ibimenyetso byatanzwe mu rubanza, birimo ubuhamya bw’abari bahari, byerekanye ko Abatutsi biciwe muri ibyo bigo. Yavuze ko Dr. Rony Zachariah, wakoreraga umuryango Médecins Sans Frontières muri CHUB mu gihe cya Jenoside, yatanze ubuhamya ko abantu bari hagati ya 150 na 200, barimo abakozi n’abarwayi b’Abatutsi, bakuwe muri ibyo bitaro bakicwa.
Rwamucyo ubwo yaburanaga yavuze ko nta muganga cyangwa umuforomo azi wagize uruhare muri Jenoside i Butare gusa Dr. Bizimana yavuze ko amateka yemeza ko hari bamwe mu baganga n’abaforomo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagaragaje ko inkiko za Gacaca zahamije ibyaha bya Jenoside abaganga 29 n’abaforomo 31 bakoreraga mu bigo by’ubuvuzi bitandukanye i Butare.
Yagize ati: “Ibimenyetso byatanzwe mu nkiko byagaragaje neza ko Jenoside itakozwe n’abantu bake gusa, ahubwo ko hari n’abayigizemo uruhare mu nzego zitandukanye, harimo n’abari bafite inshingano zo kurengera ubuzima.”
Minisitiri Bizimana yanavuze ko Rwamucyo yagerageje guhakana ko Jenoside yabaye mu cyahoze ari Komini Gatonde, avuga ko Abatutsi baho bari bake cyane. Dr Bizimana yamaganye iyo myumvire avuga ko Abatutsi bo muri Gatonde bishwe nk’ahandi hose mu Rwanda, ndetse ko hari ahantu hatandukanye habereye ubwicanyi.
Mu gusoza, Dr. Bizimana yashimiye ubutabera bw’u Bufaransa kuba bukomeje gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ibi ari isomo rikomeye ku isi mu kurwanya umuco wo kudahana.
Yavuze ko: “Ubutabera ku byaha bya Jenoside ntabwo ari amagambo gusa, ahubwo ni inshingano yo kubungabunga ukuri, guha agaciro abazize Jenoside no kurinda ko amateka ahindurwa.”
Dr Rwamucyo wari umuganga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ni umwe mu bitabiriye inama yayobowe Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe yashishikarizaga abahanga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr. Rwamucyo yayoboye ibikorwa byo gushyingura Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye bya Butare, hifashishijwe ibikoresho birimo imashini ikora umuhanda.
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwagaragaje ko yabikoze agamije guhisha ibimenyetso bya Jenoside.










