Tariki 18 Nyakanga 1994 hari hashize iminsi 102 Jenoside yakorewe Abatutsi iri kuba mu gihugu hose ari nako Ingabo za RPA zari mu rugamba rwo kuyihagarika no kubohora igihugu.
Ku munsi nk’uyu tariki 18 Nyakanga 1994 ni bwo Ingabo za iza RPF-Inkotanyi RPA, zabohoje Umujyi wa Gisenyi nyuma y’Urugamba rwo kubohobora Ruhengeri rwabaye tariki ya 14 Nyakanga 1994.
Nyuma y’urugamba rwabaye hagati ya tariki 17 na 18 Nyakanga 1994, Ingabo za FPR Inkotanyi zatangaje ko zigaruriye Gisenyi, ni ukuvuga u Rwanda rwose havuyemo igice cya Zone Turquoise cyari mu maboko y’ingabo z’u Bufaransa muri Perefegitura ya Kibuye, Gikongoro na Cyangugu, rwari mu maboko yazo.
Ifatwa rya Perefegitura ya Gisenyi ryabaye ubutumwa bukomeye bw’ingabo za FPR Inkotanyi zatangaje ku mugaragaro ko zishoje urugamba.
Icyo gihe Leta yari yariyiyise iy’Abatabazi n’ingabo zabo bahungiye i Bukavu, abandi bajya mu bice bya Goma , abo byavugwaga ko bazahisuganyiriza bakagaruka gutera u Rwanda, mu bitero n’ubundi bagerageje ariko bagatsindwa ndetse bamwe mu bayobozi babo bakishyikiriza ingabo z’u Rwanda bakinjira muri RDF.
Tariki ya 15 Nyakanga 1994, Minisiteri y’Ingabo z’u Bufaransa yatangaje ko abagize Leta y’Abatabazi bari i Cyangugu barimo Théodore Sindikubwabo wari Perezida w’inzibacyuho, Straton Nsabumukunzi wari Minisitiri w’Ubuhinzi, Callixte Nzabonimana wari Minisitiri w’Urubyiruko na Prosper Mugiraneza wari Minisitiri w’Abakozi na Daniel Mbangura wari Minisitiri ushinzwe amashuri makuru.
Jean de Dieu Habineza wari Minisitiri w’Abakozi, tariki ya 16 Nyakanga yari yamaze kugera i Goma. Uwo munsi yatangaje ko Leta y’Abatabazi “izaguma i Cyangugu kandi izahakorera ibikorwa bya politiki.”
Ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) zahunganye intwaro mu Mujyi wa Goma, indi zigera ku 1500 zihungira mu bice byagenzurwaga n’Abafaransa muri Zone Turquoise.
Kuri iyi tariki ni bwo Gen Maj Paul Kagame wayoboraga ingabo za RPA yatangaje ko intambara irangiye mu gihugu cyose, kandi ko zigenzura ibice byose by’igihugu havuyemo Zone Turquoise yarimo ingabo z’u Bufaransa.









