Perezida Paul Kagame yakebuye urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge arwibutsa ko ari rwo rufite inshingano zo kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza ariko ko bitazakorwa n’abantu badafite ubuzima.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu Nama ya Biro Politiki y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi yabaye ku wa 17 Nyakanga 2026. Aho 60% by’abitabiriye iyi nama ari urubyiruko.
Muri iyi nama Perezida Kagame yagarutse ku rubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge bitandukanye avuga ko ubumenyi bwose waba ufite ariko udafite ubuzima ntacyo bwakumarira abibutsa ko igihugu kibategerejeho byinshi kandi nabo ubwabo bagakwiye kubytegerezaho.
Yagize ati “Mwebwe abato rero, nanone ibyo igihugu kibategerejeho ni byinshi. Iyo mvuga igihugu ni mwe. Namwe ubwanyu mukwiye kwitegerezaho ibintu byinshi. Ariko mugomba kugira ubumenyi mukagira n’ubuzima kuko niba mudafite ubuzima ubumenyi muzakumarira iki? Kumenya bizakumarira iki udafite ubuzima? Ugomba kugira mbombi. Kandi biroroshye kubigira byombi mu gihe wagize amahitamo ntabwo ugomba kugira kimwe ahubwo byose.”
Perezida Kgame yavuze ko ubuzima bwitabwaho nk’uko umuntu atera imbuto igiti kigakura, ukajya uhora ugiha ibyangombwa gikeneye kugira ngo gikomeze gikure gifite ubuzima.
Ati “Ariko ibyo cyane ku bakiri bato, mwebwe ubwanyu mukwiye kugira umusanzu wanyu. Mukwiye gushyiramo imbaraga. ariko hari n’uburere muhabwa n’ababyeyi ndetse na sosiyete, umuryango mugari, imico, imyifatire na kirazira.”
Umukuru w’Igihugu yabwiye urubyiruko ko ibiyobyabwenge mbere y’uko byangiza sosiyete bibanza kwangiza umuntu ku giti abibutsa ko impamvu babinywa bihishe ari uko baziko ari bibi avuga ko uko wabihisha kose ariko bigeraho bikagutamaza ndetse bikakugiraho ingaruka.
Yagize ati “ Hari ikiyobyabwenge cy’inzoga, hari ibijya mu mutwe, ibitabi n’ibindi. Njya numva amakuru, bajya bambwira ko bibarimo bitari bike. Ibintu byamamaye, bamwe mwabyigiye hano, abandi mwabivanye hanze, bigendera hasi, biranyerera ntibiboneka. Uko wabihisha kose, abo birimo bizagira uko bigaragara byanze bikunze, ariko uko bigaragara, kwa mbere ni mwe byangiza, byangiza ubirimo mbere na mbere y’uko byangiza na sosiyete muri rusange.”
Yababwiye byoroshye kubitsinda mu gihe mbere na mbere umuntu atabifata nk’ibintu byiza bigomba gukorwa cyangwa by’igitangaza ndetse n’ubikoresha ntabihishe.
Yagize ati “Biroroshye kubitsinda, kubitsinda kwa mbere ni ukutabigira imvugo, kutabigira ibintu by’igitangaza abantu bakwiriye kuba bakora, kutabyemera. Impamvu bidakwiye kwemera ni uko mubihisha, ubikora arabihisha, wowe ukora ibintu uhisha kubera iki? Ni uko uzi ko ari kibi. Ikibi se urakora icy’iki?”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko atazahwema kubibutsako igihugu ari cyo cya mbere kandi ko urubyiruko arizo mbaraga zacyo kuko rugomba kubaka u Rwanda rw’rjo hazaza.
“Icyo mbivugira ni iki? Urubyiruko, tubitezeho, ni mwe mwakiza u Rwanda rw’ejo. Kereka niba uwo mukoro mutawushaka, niba mutabishaka ndetse hari aho mwagera mugashinga urubanza ku bababyaye. Ukabwira ababyeyi bawe ngo mwambyariye iki ariko? Urahari, ugomba kuba muzima atari ku bwawe gusa ariko no ku bandi”
Icyo tubatezeho rubyiruko mwebwe, mu bishya u Rwanda rwifuza, mujya mwumva ibyo bavuga byo guhanga ibishya, ibyo bikorwa b’abantu bafite ubuzima, bafite ubumenyi, bafite gushaka. Guhanga ibishya bigera kure, birafasha, birubaka, byubaka igihugu, u Rwanda ni cyo twifuza.”
Perezida Kagame yavuze ko umuntu agomba kugira igihugu cye akagira aho akomoka kandi akagira icyo agiha.











