Dr. Eugène Rwamucyo yatsinzwe ubujurire yari yaratanze mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwamukatiye igifungo cy’imyaka 23 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Ni mu rubanza rwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Nyakanga 1994.
Dr. Rwamucyo yatanze ubujurire nyuma yo guhamwa ibyaha n’urugereko rubanza rw’uru rukiko rwabaye mu 2024.
Muri uru rubanza rw’ubujurire Dr. Rwamucyo yahinduye abanyamategeko babiri bamwunganiraga mu rubanza rwa mbere aho kuri ubu yunganirwaga n’abanyamategeko barindwi.
Dr Rwamucyo, umuganga wahoze akorera Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ni umwe mu bitabiriye inama yayobowe Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe yashishikarizaga abahanga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr. Rwamucyo yayoboye ibikorwa byo gushyingura Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye bya Butare, hifashishijwe ibikoresho birimo imashini ikora umuhanda.
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwagaragaje ko yabikoze agamije guhisha ibimenyetso bya Jenoside.
Mu kwiregura Dr Rwamucyo yabwiye urukiko ko yafashe icyemezo cyo gushyingura iyi mibiri nk’uburyo bwo kuyikura ku gasozi no kurengera ubuzima rusange bw’abaturage bashobora kurwara indwara z’ibyorezo, kandi ko yabikoze mu rwego rw’ubutabazi.
Yavuze ko ahashyinguwe Abatutsi biciwe i Butare hari hazwi n’abagize uruhare muri ibi bikorwa, ariko ko atigeze akora ikarita yaho cyangwa ngo akore raporo yabyo. Yavuze ko icyakoze yakoze inyandiko ariko ngo zarabuze ubwo yahungaga muri Kamena 1994.
Muri uru rubanza rw’ubujurire ubushinjacyaha bwari bwasabiye Dr. Rwamucyo gukatirwa igifungo cy’imyaka 30 mu gihe we yari yasabye ko yagirwa umwere ku byaha ashinjwa, agafungurwa.









