sangiza abandi

Tariki ya 25 Kamena 1994: Aminadabu Birara warwaniriye Abatutsi mu Bisesero yishwe n’Interahamwe 

sangiza abandi

Tariki 25 Kamena 1994 ni umunsi wa 80 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 175 mu minsi igize umwaka. 

Kuri uyu munsi Abatutsi bari bihishe bataricwa bari bakomeje guhigishwa uruhindu ari nako Inkotanyi zikomeza kubohoza uduce dutandukanye zinatabara Abatutsi mu bice byo hirya no hino mu gihugu.

Kuri iyi tariki ni bwo Aminadabu Birara warwaniriye Abatutsi mu Bisesero agahangana n’abicanyi bashakaga gutsemba Abatutsi baho yishwe na gerenade yatewe n’Interahamwe.

Birara yari yararokotse ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu bihe bitandukanye mu 1959, 1962, 1963 no mu 1973, bivugwa ko yagerageje guhangana n’Interahamwe mu Bisesero.

Mu gihe gisaga ukwezi kumwe, Birara afatanyije na bagenzi be bakeya, yakoresheje ubunararibonye yari afite mu kurwana. Bagerageje guhangana n’abacanyi bari baratojwe, bafite intwaro zihagije, kandi banashyigikiwe na Leta yariho icyo gihe.

Abo Batutsi bo mu Bisesero bakomeje kwirwanaho kugeza ubwo Kayishema Clement wari Perefe icyo gihe yazanye n’abantu be, bakica Abatutsi benshi kuri uwo musozi wa Bisesero, harimo na Birara wishwe na gerenade ku itariki 25 Kamena 1994, afite imyaka 68.

Ubutwari bwa Aminadabu Birara bwakomeje kuzirikanwa ndetse ku wa 19 Ugushyingo 2021, ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris mu Bufaransa bwafashe icyemezo cyo kwitirira ahantu hazwi nka ’18ème Arrondissement’ ‘Birara Aminadabu’ , akaba afatwa nk’intwari kuko yari ari mu bagerageje guhangana n’ibitero by’abari baje kubica ku musozi wa Bisesero.

Ubuyobozi bwa Paris, bwafashe icyo cyemezo mu rwego rwo kuzirikana Birara wateguye uburyo bwo guhangana n’abicanyi muri Jenoside yo mu 1994 yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ako gace kashyizweho kiswe “Place Aminadabu Birara”.

Mu Bisesero, Abatutsi bagera ku bihumbi mirongo itanu (50.000) barishwe mu gihe cya Jenoside mu 1994. Ibuka yo mu Bufaransa ivuga ko Abatutsi batagera ku 1000 ari bo barokotse ubwo bwicanyi.

Aminadabu Birara yayoboye bagenzi be kurwanya Interahamwe ku musozi wa Bisesero
Umusozi wa Bisesero wiciweho Abatutsi barenga 50,000
Aminadabu Birara yitiriwe agace k’i Paris mu Bufaransa

Photos:

[fluentform id="3"]