Tariki 19 Nyakanga 1994 ni umunsi w’amateka ku Banyarwanda kuko ari bwo hagiyeho guverinoma yatangiye urugendo rwo kubaka u Rwanda tubona ubu, rwunze ubumwe rutarangwamo amoko, irondakarere aho abaturage bose ari bahuriye kuri Ndi Umunyarwanda.
Kuri iyi tariki ya 19 Nyakanga 1994 hari hashize imyaka 3, amezi 9 n’iminsi 19 urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi rutangiye.
Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, no gushushubikanya Leta y’Abatabazi yayishyize mu bikorwa, FPR n’andi mashyaka bashyizeho Leta y’ubumwe. Ni nyuma yuko ingabo za RPA zibohoye Kigali, kuya 4 Nyakanga n’ibindi bice nka Ruhengeri na Gisenyi Leta y’Ubumwe yagiyeho kuya 19 Nyakanga mu 1994.
Muri icyo gihe igihugu cyari kitaratekana neza, imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi inyanyagiye hirya no hino ku misozi, igihugu cyari mu gahinda. Nyuma yo gutsindwa buhenu na RPA leta y’abicanyi n’ingabo zayo bahise bahungira mu cyahoze ari Zaïre.
Guverinoma y’ubumwe ijya kujyaho hari hashize iminsi mike ingabo za RPA zifashe Butare, kuya 03 Nyakanga 1994, zari zimaze kandi kubohoza Ruhengeri na Gisenyi bibohowe kuko Ruhengeri yabohowe ku ya 14 Nyakanga, Gisenyi ku ya 17 Nyakanga.
Icyo gihe uwari Perezida wa FPR-Inkotanyi, Colonel Alexis Kanyarengwe, yatangaje ko hagiye kujyaho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Colonel Kanyarengwe yavuze ko guverinoma izajyaho ariko ko MRND nk’ ishyaka rya Habyarimana Juvenal na CDR, yombi yagize uruhare mu gutegura no gushyirwa mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi, ko batazaba bari muri Guverinoma y’Ubumwe.
Tariki 17 Nyakanga ni nabwo yavuze ko hazajyaho umwanya wa Visi Perezida w’Igihugu ndetse anavuga ko hazajyaho Inteko Ishinga Amategeko.
Ku itariki ya 18 Nyakanga, Gen Maj Paul Kagame wari uyoboye ingabo za RPA zabohoye igihugu ni bwo yavuze ko intambara irangiye, maze ku wa 19 Nyakanga hatangazwa Guverinoma.
Iyi Guverinoma yagiyeho nyuma y’iminsi mike Pasteur Bizimungu yemejwe nka Perezida wa Repubulika, ndetse hari hashize iminsi ibiri byemejwe n’amasezerano ya Arusha ko Twagiramungu Faustin agomba kuba Minisitiri w’Intebe.
Guverinoma yashyizweho hakurikijwe Itegeko Nshinga ryo mu 1991, amasezerano ya Arusha, ibyari byemejwe n’andi amashyaka ndetse n’ibya FPR Inkotanyi.
Mu ba minisitiri 17 bari bagize iyo guverinoma, 8 bari abo muri FPR Inkotanyi, 3 bo muri MDR, 3 bo muri PL, 2 bo muri PSD n’umwe wo muri PDC. Imyanya ya MRND yahawe FPR Inkotanyi kuko Perezida yabaye uwa FPR, hajyaho n’umwanya wa Visi Perezida. Gusa hari imyanya FPR yagiye iha abandi bantu batari mu mashyaka nk’uwahawe Minisitiri w’Ubutabera n’indi.
Tariki 19 Nyakanga harahiye abaminisitiri 14, abandi bongerwamo bukeye bwaho tariki 20 Nyakanga.
Guverinoma yagiyeho yari igizwe n’abasivili hafi ya yose, mu kwereka abaturage ko basubijwe ubuyobozi, ingabo zikaberaho kubarinda nyuma yo kubabohora.
Bizimungu Pasteur ni we wabaye Perezida wa Repubulika. Gen Maj Paul Kagame yari yaramenyesheje FPR Inkotanyi ko adashaka kuba Perezida, nk’uko nawe ubwe inshuro nyinshi yakunze kujya abisobanura.
Ku munsi wo kurahira abaturage benshi bari bateraniye ku yahoze ari CND bitabiriye umuhango w’irahira ry’abayobozi bashya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Guverinoma ijyaho muri icyo gihe impunzi zari zirimo gutahuka ndetse igice kimwe cy’igihugu cyari mu maboko y’Abafaransa muri Zone Turquoise (Kibuye na Cyangugu).










