sangiza abandi

Bill Gates yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ashima uburyo u Rwanda rwongeye kwiyubaka 

sangiza abandi

Umuherwe w’Umunyamerika, Bill Gates uri mu ruzinduko mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ashima uburyo u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye rwanyuzemo.

Bill Gates ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kureba intambwe rwateye mu bikorwa byo guteza imbere ubuzima no mu zindi nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi.

Muri uru ruzinduko Bill Gates yasuye Urwibutso rwa Jeniside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse anasobanurirwa amateka yagejeje igihugu kuri ayo mahano n’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge rwakurikiyeho.

Yasobanuriwe ingaruka Jenoside yakorwe Abatutsi yagize ku gihugu ndetse n’ubu ibisigisigi byayo bikaba bikigaragara kugeza, ndetse anagaragarizwa urugendo rw’imyaka 32 ishize u Rwanda ruri kongera kwiyubaka.

Nyuma yo gusura uru rwibutso, Gates yanditse ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi agaragaza ko yashimishijwe n’uko u Rwanda rwabashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside, ndetse ashimangira akamaro ko gukomeza kuzirikana abazize aya mahano.

Yagize ati: “Biratangaje cyane kubona uburyo u Rwanda rwabashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi rukaba ruri kubaka igihugu gikomeye. Uru rwibutso ni ingenzi cyane mu gukomeza kuzirikana no kubungabunga amateka y’abazize Jenoside.”

Bill Gates yageze mu Rwanda ku wa 19 Nyakanga 2026 mu ruzinduko rugamije kureba intambwe igihugu kimaze gutera mu nzego z’ubuzima, ubuhinzi n’ikoranabuhanga rifasha gutanga serivisi za Leta. 

Biteganyijwe kandi ko azagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’igihugu ndetse agasura imishinga itandukanye ishyigikiwe na Gates Foundation, by’umwihariko iyibanda ku guteza imbere ubuzima bw’abaturage, kongera umusaruro w’ubuhinzi no guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutanga serivisi.

Ubwo yatangazaga ko aje mu Rwanda, Bill Gates yavuze ko mu myaka 25 ishize u Rwanda rwageze ku mpinduka zikomeye mu rwego rw’ubuzima, ashimangira ko rwerekanye ko bishoboka kugera ku musaruro ushimishije iyo ubuyobozi budashora imari mu ikoranabuhanga ry’ubuvuzi gusa, ahubwo bukita no ku kurigeza ku baturage barikeneye kurusha abandi.

Bill Gates yashinze Umuryango wa Gates Foundation gifasha abatishoboye aho umaze imyaka irenga 20 umaze ukorana n’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu bya Afurika mu gushyigikira gahunda zigamije guteza imbere ubuzima bw’abaturage.

Bill Gates yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zihashyinguye
Bill Gates yari ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana
Yasobanuriwe Amateka ya Jenoside yakorwe Abatutsi mu Rwanda
Bill Gates areba amafoto y’abashyinguye mu Rwibutso bishwe muri Jenoside mu 1994

Photos:

[fluentform id="3"]