kwibuka

Perezida wa Sena, Dr. Kalinda Francois-Xavier ari kumwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Kazarwa Gertrude bamuritse Ikimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi cyubatswe ku Nteko Ishinga Amategeko
Kuri iyi tariki François Léotard, wari Minisitiri w’ingabo w’u Bufaransa yasuye ingabo z’icyo gihugu zari zaraje muri Operation Turquoise hafi ya Bisesero (Kibuye).
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko igihugu kidashobora kuba ingwate ku bantu bashaka ko amateka aba uko bayashaka cyangwa uko bashaka kuyumva.
Polisi ya Canada yatangaje ko yataye muri yombi umugabo w'Umunyarwanda w'imyaka 68, wari umaze hafi imyaka 30 aba muri icyo gihugu akoresha imyirondoro bivugwa ko atari iye, mu gihe yashakishwaga n'u Rwanda aho akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri iyi tariki ni bwo Aminadabu Birara warwaniriye Abatutsi mu Bisesero agahangana n’abicanyi bashakaga gutsemba Abatutsi baho yishwe na gerenade yatewe n’Interahamwe.
Abikorera bo mu karere ka rubavu bakoze igikorwa cyo kuremera abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baboroza amatungo ndetse banabubakira inzu zo kubamo.
Itariki ya 24 Kamena ni umunsi Abanyarwanda berekanye ko barambiwe ingabo z’u Bufaransa zabarizwaga mu Burengerazuba bw’u Rwanda no mu bice bya Goma na Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ubwo aba basirikare bazaga byavugwaga ko Operasiyo Turquoise yari ije igamije gutabara abantu bari barahungiye mu nkambi ya Nyarushishi ariko ubuhamya bw’impunzi n’ubwa bamwe mu Nterahamwe zakoreye muri ako gace buvuga ko ahubwo Abatutsi bakomeje kwicwa n’Interahamwe, kandi ko abasirikare b’Abafaransa bafashe ku ngufu abagore n’abakobwa b’impunzi bavugaga ko baje kurinda.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye Abanyarwanda kurushaho gusobanukirwa ingengabitekerezo y'urwango n'amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko ari imwe mu nzira zo gukumira ko amateka mabi yasubira