sangiza abandi

Ibikomere byo gutandukana kw’ababyeyi byibasira abana kugeza bashaje

sangiza abandi

Buri wa Kane mu Rwanda imiryango hirya no hino mu gihugu yemera imbere y’amategeko ko yiyemeje kubana akaramata. Nyuma yo kwemera kubana ntagahato haba hakurikiyeho urugendo rushya ku bashakanye rusaba gufatana urunana. 

Ariko si ko bigenda kuri bose kuko hari abatangira urubusanye bagatangira kunanizanya nyuma y’iminsi mike umwe cyangwa bose bagatangira kwicuza ku mwanzuro bafashe bikarangira hafashwe uwo gutandukana.

Gatanya ni kimwe mu kibazo kibangamiye umuryango nyarwanda muri rusange aho mu myaka 10 ishize ziyongeye ku muvuduko udasanzwe ndetse mu gihe ntagikozwe bizakomeza kuba bibi kurushaho.

Mu 2016 habaruwe imiryango 21 yatse gatanya, mu 2017 yageze kuri 69, mu 2018 igera ku 1.311 mu gihe mu 2019 bageze ku 8.941.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda yerekana ko mu mwaka wa 2022/2023 inkiko z’u Rwanda zemeje gatanya za burundu 3075.

Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda NISR, cyigaragaza ko mu 2025 handitswe gatanya 4,479 mu irangamimerere. Muri zo, 2,629 ni zo zemejwe n’inkiko. 

Ni mu gihe kandi 41.2% bya gatanya zemjewe zari iz’abantu  butaruzuza imyaka 10 babana.

Akenshi mu gufata umwanzuro wo gutandukana hagati y’abashakanye usanga bibanda kugutekereza imitungo buri umwe arajyana nyamara bakirengagiza umwana cyangwa abana bagiye kugirwaho ingaruka n’ibibazo batateje.

Gutandukana kw’abashakanye baba bafite imitungo myinshi cyangwa mike ariko mu gihe bafite abana ni ikibazo gikomeye kandi kibagiraho ingaruka z’igihe kirekire hafi ubuzima bwabo bwose.

Muri iki gihe, ikibazo cyo gutandukana kw’abashakanye gisigaye cyarabaye nkaho ari ibintu bisanzwe ndetse byoroshye gukorwa kandi byakabaye igitangaza ukurikije uko umuco nyarwanda wamye umeze.

Hari igihe ikiguzi cyo gutandukana kw’abashakanye  usanga umwana usanga ariwe ugiye kucyishyura mu buryo bumwe cyangwa ubundi akarenganira mu makosa y’ababyeyi be.

Ingaruka zishingiye ku gitsina

Abahanga berekana ko abashakanye bakimara gutana, abana b’abahungu n’abakobwa bari munsi y’imyaka 12 basubira inyuma mu ishuri ku buryo bumwe ugereranyije na mbere y’ubwo butane.

Ariko nyuma y’imyaka itanu, byagaragaye ko abahungu bakomeza kugira ibibazo byo gutsindwa ugereranyije n’abakobwa.

Bivuze ko abakobwa bashobora kumenyera vuba ubwo buzima kurusha abahungu usanga bagorwa no kubyakira.

Ku bana b’abangavu, bagaragaza ibimenyetso by’ihungabana n’imyifatire idahwitse nko gusiba kenshi ku ishuri kurusha ingimbi nyuma y’uko ababyeyi babo batandukanye.

Ikindi ubushakashatsi bugaragaza ni uko nyuma yo gutana kw’ababyeyi, iyo abana babanye n’umubyeyi badahuje igitsina bibagiraho ingaruka mbi mu myifatire.

Ingaruka ku burere

Ubushobozi umubyeyi afite mu burere bw’umwana bugira uruhare rutaziguye mu gutuma ingaruka z’ubutane zihungabanya umwana ku kigero cyo hejuru cyangwa hasi.

Urugero ni nk’umwanya amarana n’umwana buri munsi, ibiganiro agirana nawe, uburyo avuga nabi cyangwa neza uwo batandukanye imbere y’umwana, igihe umwana amarana n’umubyeyi utamurera bitewe n’wo yahisemo kubana na we. 

Uburyo umwe mu babyeyi urera abana nyuma y’ubutane yakiriye uko gutandukana, nabyo bishobora kugira ingaruka ku myifatire y’umwana.

Iyo umwe mu babyeyi batanye yongeye gushaka kandi ari nawe urera abana, ikibazo kuri abo bana gishobora kwiyongera kuko umwanya yahariraga abana uragabanuka cyane kuko aba agomba no kwita ku mugabo cyangwa umugore mushya.

Ingaruka zigendanye n’imyaka y’umwana

Ubushakashatsi bugaragaza ko gutana kw’ababyeyi kutagira ingaruka zikomeye ku bana bari munsi y’imyaka itanu, ugereranyije n’abari hejuru y’imyaka umunani.

Ku myaka umanani, umwana aba atangiye kurema uwo azaba we ejo, afatira urugero ku babyeyi be, bityo iyo batandukanye abura urufatiro rwo akajya mu gihirahiro bigatuma arangwa no kutigirira icyizere, kutakigirira abandi, bitewe n’uko abo yafataga nk’urugero bamutengushye.

Ashobora kurangwa kandi n’uburakari buhoraho cyangwa kwigunga, kubura ibitotsi, kutagira ubushake bwo kurya n’ibindi.

Mu ishuri, aba bana bashobora kugaragaza imyitwarire idahwitse bagatangira kwigomeka, bakabangamira bagenzi babo, ntibakurikize amategeko y’ishuri bagakererwa ku bushake ndetse rimwe na rimwe 

Bagasiba.

Umwana abona ko ababyeyi be batamukunda

Iyo ababyeyi batandukanye usanga umwana atangira gushidikanye ku rukundo bamukunda rimwe na rimwe akishinja amakosa ku buryo yumva ko ashobora kuba ari we gitera.

Kubwira umwana ngo “turacyagukunda n’ubwo twatandukanye”, ntabwo bivuze ko abyemera nk’uko ubivuze hari igihe abona ko uri kumubeshya  bitewe n’uko urukundo rw’umubyeyi ku mwana rushingira ku mubano abashakanye baba bafitanye.

Umwana akomeza yibaza impamvu ababyeyi be batakibana kandi nyamara bariho ugasanga ibyo yakundiraga n’ibyo yigiraga kuri umwe yarabibuze nyamara byaramufashaga kumva aguwe neza ndetse akunzwe.

Nubwo umwana wo miryango ikennye arushaho kubura iby’ibanze byo ku mutunga kuko na duke twari duhari tugabanuka, n’uwo mu miryango ikize cyangwa yifashije ukomeza kubona hafi nk’ibyo yabonaga cyangwa birenze mbere yo gutandukana kw’ababyeyi, ariko bose bahurira ku kibazo cyo gusubira inyuma mu mitekereze, mu myifatire no mu ishuri ku buryo bungana.

Ubushakashatsi bugaragaza ko gutandukana kw’ababyeyi bishobora gutera abana agahinda gakabije, guhangayika, kwiheba no kwitakariza icyizere. 

Ubushakashatsi bwatangajwe na U.S. Census Bureau mu 2026, bwerekanye ko abana bahuye na gatanya z’ababyeyi bakiri bato bashobora kugira ibibazo birimo ubushobozi buke mu gukora ibintu runaka kugeza bagize imyaka 20.

Ubwiyongere bwa gatanya bikomeje kuba ikibazo kibangamiye umiryango Nyarwanda

Photos:

[fluentform id="3"]