Saranda Oliva Umutoni yegukanye miliyoni imwe mu irushanwa “Umunota w’Umuganura 2026”
Saranda Oliva Umutoni ni we wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya videwo ngufi ku Muganura ryiswe “Umunota w’Umuganura 2026”, ritegurwa n’Inteko y’Umuco, ahabwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Saranda Oliva Umutoni yatsinze iri rushanwa n’amanota 84.4%, amwemerera gutwara igihembo cy’amafaranga 1,000,000 Frw.
Umwanya wa kabiri wegukanywe na Shema Emmy, wagize amanota 80%, ahabwa igihembo cy’amafaranga 800,000 Frw. Ku mwanya wa gatatu haje Twahirwa Ravanelly, wagize amanota 77.2%, ahembwa 700,000 Frw.
Abitabiriye iri rushanwa bagaragaje uburyo butandukanye bwo kumvikanisha ubutumwa bw’Umuganura, hibandwa ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda n’uruhare rw’umuturage mu kuwizihiza no kuwusigasira.
Uretse abegukanye imyanya itatu ya mbere, abaje mu myanya kuva ku wa kane kugeza ku wa cumi na bo bashimiwe uruhare rwabo muri iri rushanwa.
Buri umwe muri bo yahawe 200,000 Frw nk’ishimwe ry’umuhate n’umusanzu yatanze mu guteza imbere ubutumwa bw’Umuganura binyuze mu mashusho magufi.
“Umunota w’Umuganura 2026” ni irushanwa rya videwo ngufi ryateguwe n’Inteko y’Umuco, mu rwego rwo gukundisha abakoresha imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko urubyiruko, indangagaciro z’umuco Nyarwanda zishingiye ku Munsi Mukuru w’Umuganura.
Iri rushanwa ryari rifite intego yo gushishikariza Abanyarwanda n’urubyiruko kwizihiza Umuganura bazirikana ubumwe, gukunda igihugu, kwigira no gukunda umurimo unoze.
Insanganyamatsiko y’iri rushanwa yari igira iti: “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”
Ni insanganyamatsiko ishishikariza abanyarwanda gutekereza ku ruhare Umuganura ufite mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda, guteza imbere umuco wo kwigira no gukunda umurimo.








